Abafite abana barwaye imirire mibi bahanwe amatugo

Abafite abana barwaye imirire mibi bahanwe amatugo

 

  Abajyanama b’ubuzima bahawe inshingano zo kurandura imirire mibi


Abajyanama b’ubuzima bahawe inshingano zo kurandura imirire mibi

Mu gutangiza ukwezi kwahariwe kurwanya imirire mibi mu karere ka Kirehe kuwa 09/12/2015 ababyeyi bamwe basanze kurwaza bwaki byaraturutse k’ubumenyi buke mu mirire.

Mukeshimana Clemantine wo mu kagari ka Nyabikokora mu murenge wa Kirehe ngo yajyaga yumva akarima k’igikoni ariko ntasobanukirwe umumaro wako bimutera kurwaza bwaki.

Ati “batanze inyigisho nziza,sinari nzi ko imboga zifite umumaro, akarima k’igikoni sinakitagaho uyu mwana azize kurya nabi,rwose ningera mu rugo ndagatunganya mbone imboga,iyi hene bampaye izamfasha kubona ifumbire”.

Murekatete Olive we ngo n’ubwo umugabo yamutaye abana bakarwara bwaki asanga ari cyo gihe cyo kubitaho kuko amenye byinshi.

Ati “umugabo wanjye yamaze kuntera inda aranta mbyara impanga, kubera ubushobozi buke barware bwaki ariko ubu bampaye ihene nzabona ifumbire mpinge imboga, batwigishije ko imboga n’imbuto ari ingirakamaro narinzi ko ibiryo byiza ari inyama gusa”.

Murekatete Jacqueline Visi/Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage asanga ababyeyi bakize ku biribwa ikibazo kikaba imyumvire.

Abana bahawe amata

Abana bahawe amata

Ati “ni iki mudafite mu biribwa mwabwiwe?igikoma kirahari kuko mweza amasaka, imboga ziraboneka, amashaza arahari, ubunyobwa, ibishyimbo byose turabyeza habura iki ngo abana babeho neza?.

Yasabye ababyeyo kudahugire mu mirimo yabo ngo abana babaharire abakozi kuko akenshi abo bakozi nabo baba ari abana bakeneye kurerwa anasaba ababyeyi kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro.

Byukusenge Madeleine umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu ntara y’iburasirazuba yasabye ababyeyi kugirira abana isuku kandi babaha indyo yuzuye mu kubarinda indwara.

Yashimangiye gahunda akarere kihaye yo kuremera no gukamira abatishoboye ati“ mu muco wa Kinyarwanda niko byahoze gufasha umuturanyi wawe igihe atishoboye gukamira umwana w’umuturanyi igikombe cy’amata byabananiza iki?tubyumve kandi dufatire ku rugero rwa Leta kuri gahunda ya Girinka Munyarwanda,uruhare rwa buri wese rurakenewe”.

Ukwezi kwahariwe kurwanya imirire mibi k’urwego rw’intara y’iburasirazuba kwatangirijwe mu karere ka Ngoma tariki 05 Ukuboza2015.

Mu karere ka Kirehe hamaze kubarurwa abana 119 bafite ikibazo cy’indwara ziterwa n’imirire mibi.

Mu kuremera abarwaje indwara ziterwa n’imirire mibi hatanzwe inka 4, ihene 21 n’ingurube 6.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment