Bamwe mu bana bafashwa na compassion

Bamwe mu bana bafashwa na compassion

Nubwo umuryango Compassion Internationale ukorera mu matotero ya gikristo, abagenerwabikorwa bava batishoboye. Mu kwirinda amarangamutima, ubuyobozi busabwa kugira uruhare mu guhitamo abagenerwabikorwa.

Tariki 3/ 12/2015, ubwo bamurikaga ibyagezweho n’umuryango Compassion Internationale, mu mihigo y’umwaka wa 2015, umuyobozi w’akarere Rutsinga Jacques, yawushimiye ko abana witaho bafite imibereho myiza, ariko anasaba ko mu guhitamo abagenerwabikorwa bajya bafatanya n’ubuyobozi kugira ngo inkunga batanga zigere ku batishoboye.

Mayor rutsinga n’abahagarariye amadini

Mayor rutsinga n’abahagarariye amadini

Ati “bavuze ko mu mwaka hinjira miliyoni 400 mu karere, ibikorwa byabo bigomba kurushaho kunozwa, cyane cyane mu gutoranya abafashwa. Bagashingira ku byiciro by’ubudehe kugira ngo hafashwe ukwiriye ubwo bufasha koko”

Mu karere ka Kamonyi, Umuryango Compassion Internationale, ukorera mu mishinga umunani, ugafashaba abana 2.103; mu bijyanye n’uburezi, imibereho myiza, iterambere  n’ubufasha mu by’ubugingo.

Nubwo uyu muryango uharanira imibereho myiza y’umwana, ubufasha ahabwa bugera no ku muryango we , kuri ubu mu karere hari amatsinda 104 ahuriwemo n’ababyeyi b’abana bafashwa na Compassion, bagakoreramo ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi.

Paster Jean Marie Vianney Mukeshimana, umuyobozi ww’Imishinga 8 ifashwa na Compassion mu karere ka Kamonyi, atangaza ko mbere gutoranya abana bafashwa byakorerwaga mu itorero, ariko kuri ubu ngo batangiye kujya babikorana n’inzego z’ubuyobozi.  Aragira, ati“muri iki gihe turimo cy’imiyoborere myiza, kureba umwana utishoboye, dukorana n’inzego za Leta”.

Ubufasha bwa Compassion bunyuzwa mu matorero ya Gikirisitu, ariko mu gufasha nta vangura rishingiye ku madini rikorwa. Umuyobozi w’imishinga ku rwego rw’igihugu Muligo Eugene, asaba ubuyobozi gukorera ubugenzuzi amatorero mu guhitamo abagenerwabikorwa.

Muligo ati “inzozi zacu n’uko umwana utishoboye afashwa akagera ku gufasha abandi. Abo dushaka ni abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. Icyo nsaba ubuyobozi ni ukudukorera ubugenzuzi mu guhitamo abagenerwabikorwa kuko hari aho bitagenda neza aho gufashwa abo mu cyiciro cya mbere, hagafashwa abo mu cya gatatu cyangwa mu cya kane”.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment