Niyitegeka Pascal wa Care ashimira abagize itsinda


Niyitegeka Pascal wa Care ashimira abagize itsinda

Abaturage bo mu karere ka Bugesera bibumbiye mu matsinda  yo kuzigama no kugurizanya; baratangaza ko amaze kubafana mu murongo w’ubukene.

Mu mwaka wa 2003 ni bwo umuryango nyafurika w’ivugabutumwa AEE ufatanije na CARE international, yatangiye gufasha abaturage kuva mu bucyene ibigisha uburyo bwo gukora imishinga ibateza imbere biswe ikiganza mu kindi.

Kuzigama no kugurizanya binyuze mu matsinda, bukaba ari bumwe mu buryo bwifashishijwe.

Nyirahakizimana Anatalie wo mu itsinda Abunganirana atangaza ko kurijyamo byahinduye ubuzima bwe.

Yagize ati “ ubu mbere nari umukene nyakujya usabiriza ndetse nanahingiriza mu baturage, ariko nageze mu itsinda none ubu maze kwigurira imirima ibiri y’ibihumbi bisaga 500 ndetse mfite amatungo magufi y’ihene kuburyo ubu nigurira na mutiweri bitangoye kandi mbere byarangoraga”.

Si uwo gusa kuko uwitwa Nyirademokarasi Venerande nawe avuga ko yahoraga ashyamiranye n’umugabo we kuko yamusabaga ibintu byose maze bikamutera umutima mubi.

“ maze kujya mu itsinda nagujije ibihumbi 20 maze ntangira gucuruza ubushera none nkaba ngeze kurwego rushimishije kuko ku kwezi simbura ibihumbi 35 ninjiza kandi nabyabibazo nagiranaga n’umugabo ntibikibaho”.

Buri wese yihaye intego yo kugura itungo

Buri wese yihaye intego yo kugura itungo

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umuryango wa AEE, buvuga ko kwigisha aba baturage kwiha intego z’umwaka ari byo bibateje imbere nk’uko bivugwa na Simeon Uwiringiye ashinzwe gukurikirana imishinga AEE ifatanyamo na CARE, byumwihariko akaba anakurikirana aya matsinda.

Ati “ubu inshuro twabasuraga zaragabanutse bitewe nuko abaturage bari kugaragaza ubushobozi. Bose bari mukiciro cya nyuma cy’ubudehe none bamaze kuva mu murongo w’ubukene”.

Niyitegeka Pascal, ashinzwe iterambere ry’ibikorwa bibyara inyungu mu mushinga wa CARE avuga ko nta bundi bufasha bw’amafaranga iyi mishinga iha abaturage.

“uretse kubagezaho ibikorwaremezo, ibikoresho ndetse n’amahugurwa abafasha gukoresha ubumenyi bafite biteza imbere no gukorera hamwe”.

Mu Bugesera habarizwa amatsinda 1245 amaze kwizigama amafaranga milliyoni 350, amaze kugurizanya amafaranga milliyoni 600.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment