Abajyanama b’ubuzima berekana ibyo bakora mu kurwanya imirire mibi

Abajyanama b’ubuzima berekana ibyo bakora mu kurwanya imirire mibi

Abana bagaburiwe Mu karere ka Bugesera kugeza ubu harabarurwa abana 467 bangana na 1.1% bafite iki kibazo cy’imirire mibi.

Abana bagaburiwe
Mu karere ka Bugesera kugeza ubu harabarurwa abana 467 bangana na 1.1% bafite iki kibazo cy’imirire mibi.

Ikibazo ubuyobozi bw’akarere buvuga ko giterwa n’imyumvire y’abaturage usanga batifashisha ibyo bafite ngo banoze imirire, gusa abaturage bo bavuga ko biri guterwa n’ubucyene, nk’uko Nyirabanani Odette umubyeyi ufite umwana w’imyaka itatu upima ibiro icumi, we na bagenzi be babivuga.

Agira ati “ nagize ikibazo cy’uburwayi ngera habi kuburyo umwana yahise ava ku ibere afite amezi arindwi kuko umugabo yantaye birangora bituma umwana agira imirire mibi”.

Yemeza ko ubukene aribwo bwatumye umwana we amererwa nabi kuko kumyaka ibiri n’igice yarafite ibiro hafi umunani.

Umuyobozi wungirije mu karere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwiragiye Priscilla, avuga ko n’ubwo hakigaragara abana bafite imirire mibi, uyu mubare ugenda ugabanuka binyuze muri gahunda zifasha ababyeyi kunoza imirire.

Ati “nko mu mwaka wa 2011, abana bafite imirire mibi bari kuri 13% none kuri ubu bakaba bari kuri 1.1%, ariko uyu mwaka uzarangira nta mwana ugifite izi ndwara muri aka karere”.

Mu bana 467 bafite imirire mibi, abagera kuri 409 bari mu muhondo naho 408 bari mu mutuku, umurenge wa Nyarugenge niwo uza ku isonga kuko bari 6,4 % mu 2011 naho ubu muri uyu mwaka bakaba ari 2,7%. Mu bana bangwingiye bari  41,3% mu 2011 ubu bakaba ari 38% muri 2015.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’ uburasirazuba MAKOMBE Jean Marie Vianney, yasabye ababyeyi ku mpande zombi baba abagabo n’abagore gusenyera umugozi umwe, kugira ngo izi ndwara ziranduke burundu.

“abagabo bakunze gutungwa agatoki n’abagore kutabafasha mu rugamba rwo kurwanya imirire mibi ndabasaba kwisubira maze bagafatana urunana n’abagore mubyatuma abana babo bagira ubuzima bwiza”.

Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo buherutse gushyirwa ahagaragara n’ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare  bwagaragaje ko 38% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Ntara y’Iburasirazuba bafite ibibazo by’imirire mibi.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment