Mu gihe Isi yizihiza umunsi mukuru wa Noheli twabakusanyirije amwe mu mateka y’uyu munsi kugeza ubu.

Mu kinyejana cya mbere mbere ya Yezu, abaromani ngo bizihizaga umunsi w’amasengesho bitaga uwa Mithra wari umwimerere w’ubwami bw’aba perisi ariko ukaza no kwiganwa i roma.Mithra yari nk’imana y’urumuri mu bwami bw’abaperisi.

Mu mwaka wa 274 umwami w’abami Aurelien yategetse ko kuwa 25 ukuboza bazajya bizihiza uwo munsi. Mu ntangiriro z’ubukirisitu, ntabwo abemeraga kristu bemeraga umunsi mukuru wo kuwa 25 ukuboza kuko abayahudi bawukoraga mu buryo bwa gipagani.

Amwe mu mateka y’umunsi mukuru wa Noheli

Amateka avuga ko kiliziya y’icyo gihe yagerageje gushakisha umunsi w’amavuko ya Yezu utaravugwaga na hamwe mu nyandiko nk’amavanjiri bya kiliziya. Iki gihe iminsi myinshi nka tariki ya 6 mutarama, iya 25 werurwe, iya 10 Mata n’insi minsi yatekerejweho.

Amateka avuga ko mu myaka ya 330 na 354 aribwo umwami w’abami constantin yafashe icyemezo cyo kugena itariki ya 25 ukuboza nk’umunsi mukuru wa Noheli ; ivuka rya nyagasani. Muri 354, papa Libère yagennye ko igihe cya Noheli aricyo gitangira umwaka mushya wa liturijiya muri kiliziya gaturika.

Amwe mu mateka y’umunsi mukuru wa Noheli

Muri 425 umwami w’abami Theodose niwe wagize umunsi wa Noheli nk’umunsi wemewe n’icyo twakwita leta ubu. Ibirori byo mu ijoro ryo kuwa 24 ukuboza byatangiye mu myaka ya cyera bitegura noheli.

Umuntu wa mbere wabatijwe mu ijoro rya Noheli ni uwitwa Clovis wabatijwe muri 496 mbere y’uko inama nkuru ya kiliziya yo muwa 506 igira Noheli umunsi witegeko muri kiliziya gaturika, naho umwami Justinien w’abaromani ategeka ko uyu munsi uba uwikiruhuko.

Umunsi wa Noheli ni umunsi wa kabiri ukomeye kuba kirisitu nyuma ya pasika. Uko iminsi igenda ishira ngo abenshi ntibakizihiza uyu munsi nk’umunsi wa gikirisitu ahubwo bakawufata nk’umunsi w ‘umuryango no kwinezeza, aho nko mu bufaransa ngo 14% gusa aribo bawizihiza nk’umunsi wa kiliziya.

Source : Internet

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment