Imashini yifashishwa mu kubumba amatafari yubaka inzu z’impunzi

Imashini yifashishwa mu kubumba amatafari yubaka inzu z’impunzi

 

Ambassaderi yashimye uko inkunga ikoreshwa

Ambassaderi yashimye uko inkunga ikoreshwa

Arnout Pauwels Ambasaderi w’Ububirigi yasuye inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z’abarundi mu rwego rwo kureba imibereho yazo n’icyo inkunga y’igihugu cy’Ububirigi ifasha impunzi.

Mu ruzinduko rwe kuwa10/12/2015nyuma yo gutambagizwa inkambi n’ububiko bw’ibiribwa n’ibikoresho bigenewe impunzi yashimye uko inkunga ya miliyoni z’ama Euro Leta y’Ububirigi iherutse gutera inkambi ya Mahama ifasha impunzi binyuze kuri UNHCR na WFP.

Mu mfashanyo zitangwa harimo ibiryamirwa

Mu mfashanyo zitangwa harimo ibiryamirwa

Yagize ati“ ku nshuro ya mbere nsura iyi nkambi hari impunzi ibihumbi 30 none ku nshuro ya gatatu nsanze zariyongereye cyane,ndashima Leta y’u Rwanda na UNHCR uburyo bitaye ku mpunzi kandi nsanze inkunga y’Ububirigi yaragize uruhare rukomeye mu mibereho y’impunzi”.

ambassaderi yerekwa inkambi

ambassaderi yerekwa inkambi

Mu gihe bamwe mu mpunzi bakomeje kugaragaza ibibazo bimwe na bimwe biterwa n’imirire mibi ndetse n’indyo idahagiye abayobozi bashinzwe ibiribwa baremeza ko badahwema gushaka icyatuma ubuzima bw’impunzi bugenda neza.

Jean Pierre de Margerie uhagarariye umuryango mpuzamahanga  w’ibiribwa mu nkambi ya Mahama(WFP)avuga ko uwo muryango ufasha umubare mu nini w’impunzi kwisi kandi zose zikaba zifite igipimo ngenderwaho cy’imirire.

Avuga ko inkambi ya Mahama ariyo ifite impunzi nyinshi mu Rwanda bityo igipimo cy’abafite indwara zituruka ku mirire mibi kikiyongera bitewe n’ubwinshi bw’impunzi,avuga ko hazakomeza kuba impinduka mu mirire uko ubushobozi buzagenda bwiyongera.

Abasaga 400 bafite ikibazo k’indwara zituruka ku mirire mibi baritabwaho bahabwa indyo yihariye hakiyongeraho n’abana,ababyeyi batwite n’abonsa.

Uhagarariye UNHCR mu Rwanda avuga ko inkunga y’Ububirigi yafashije impunzi muri byinshi cyane cyane ibijyanye n’imibereho myiza.

Ati “ikibazo cy’ubuzima cyitaweho,twubaka ubwiherero bwinshi kandi bwiza aho usanga buri bwiherero bufite amazi n’isabune kugira ngo ubugiyemo wese n’asohoka akarabe ariko hari abatabyumva bigatera indwara z’umwanda,niyo mpamvu kwigisha ari uguhozaho”.

Yakomeje avuga ko impunzi zigaragaye ho uburwayi bukabije zoherezwa mu bitaro bitandukanye bw’igihugu avuga ko hari45 mu bitaro bya Kirehe hakaba n’igikorwa gitegurwa cyo kwegereza impunzi ibitaro bikomeye.

Inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 46, zikaba zikomeje kwiyongera umunsi k’umunsi zinjirira ku byambu binyuranye byo mu karere ka Kirehe.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment