Ngo abafite ubumuga ntibazwi bose

Ngo abafite ubumuga ntibazwi bose

Umuyobozi wa AGHR arasaba inzego za Leta n’iz’abikorera ko bafasha mu gushyira ahagaragara imibare nyayo y’abafite ubumuga mu Rwanda.

Nkundiye Zacharie, ukuriye AGHR ( Umuryango Rusange w’Abafite ubumuga mu Rwanda ; Association Générale des Handicapés au Rwanda)  avuga ko umuryango ayoboye asanga imibare igenderwaho y’abafite ubumuga ishobora kuba idahuye n’ukuri akurikije uko babibona.

Ati « ibarura rusange ryo muri 2012 rigaragaza ko abafite ubumuga mu rwanda ari ibihumbi magana atanu. Ubundi ibipimo mpuzamahanga bivuga ko abafite ubumuga ari 10% by’abaturage bose. Nta kuntu rero ukurikije ibibazo byabaye mu rwanda n’amateka y’abafite ubumuga, baba ari 5% gusa ».

 

Nkundiye arasaba ko imibare y’abafite ubumuga mu Rwanda yanozwa

Nkundiye arasaba ko imibare y’abafite ubumuga mu Rwanda yanozwa

Nkundi akomeza avuga ko urwego ahagarariye rudafite ubushobozi bwo kwikorera ibarura ariko ko hari izindi nzego za Leta n’izigenga zifite ubu bushobozi bakaba bakwiye kugaragaza imibare mishya yagenderwaho.

Akomeza agira ati « byaba ari ukwibeshya ukoze igenamigambi rishingiye ku mibare ipfuye. Haracyari abafite ubumuga batajya ahagaragara kandi birashoboka ko babarurwa nabo bagafashwa nk’abandi. Turasaba ababifitiye ubushobozi n’uburenganzira gukora ibarura ryimbitse ry’abafite ubumuga mu Rwanda ».

Zimwe mu nzego avuga ko zafasha mu kugera kuri iyi ntego harimo ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare hamwe n’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga NCPD. Hitayezu Edouard umuyobozi wungirije wa NCPD ku rwego rw’Igihugu avuga ko iki kibazo gihari koko.

Abisobanura muri aya magambo « nibyo natwe dutekereza ko imibare dufite idahuye n’ukuri bitewe n’ibyagendeweho mwibarura. Gusa hari ibyo twatangiye gukora nko gushyira abafite ubumuga mu byiciro ngo abakeneye inkunga bafashwe ».

Hitayezu akomeza avuga ko bazakomeza gukorana n’izindi nzego kugira ngo banoze imibare y’abafite ubumuga hifashishijwe abaganga. Gusa nawe yemeza ko hari bamwe mu bafite ubumuga batabona amahirwe yo kubonana n’abo baganga.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment