Abafite ubumuga baravuga ko bagihura n’ihohoterwa ritandukanye

Hari abafite ubumuga ngo bagihohoterwa

Abafite ubumuga baravuga ko bagihura n’ihohoterwa ritandukanye

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza

Abafite ubumuga bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bavuga ko bagikorerwa ihohoterwa ryo guhezwa n’ababyeyi abandi bakanenwa n’abo bangana.

Ibi babitangaje ku wa 24 ugushyingo 2015, ubwo bamurikaga bimwe mu bikorwa baterwamo inkunga n’umuryango w’abakorerabushake w’abongereza VSO ndetse na Rwanda  AID,  bitegura umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga uba tariki ya 3 ukuboza

Ndayisabye Fidel afite ubumuga bw’ingingo avuga ko zimwe mu imbogamizi bagifite ari izo guhezwa n’ababyeyi babo kuko baba batifuza ko bajya ahagaragara ngo bagaragaze uburenganzira ibyo ngo bituma baheranwa n’ubujiji kubera kutiga

 Abafite ubumuga baravuga ko bagihura n’ihohoterwa ritandukanye

Kayitasirwa emelyne, uyobora umuryango VSO mu rwanda

Ati” imbogamizi yambere duhura nayo ni uko abafite ubumuga baba bari ahantu murugo batabasha kugera ahagaragara kubera ko ababyeyi babo baba batifuza ko bajya ahagaragara uko byakemuka ni uko abayobozi bakwegera ababyeyi bagifite iyo myumvire kugirango ihinduke”.

Benimana Elisabethe nawe afite ubumuga bw’ingingo asobanura agifatwa n’ubumuga ababyeyi be batunguwe Babura uko bifata kugeza aho nawe yumvaga asa n’uwagushije ishyano ibyo bikiyongeraho ihohoterwa yahuraga naryo ririmo iryo kumwita amazina y’ibitutsi nibindi.

Ati” Abaturanyi banyitaga amazina atandukanye wenda bakantuka ngo Kajorite ariko biri kugenda bigabanuka nubwo bitararangira burundu kubera ko Leta itwitaho kandi ikaba yaraduhaye urubuga rwo kwisanzura”.

Umuyobozi w’umuryango w’abakorerabushake w’abongereza VSO Kayitasirwa Emelinne nawe aremeza ko mu miryango hakiri abana bafite ubumuga bagihezwa ababyeyi bakabahisha kandi nyamara iyo bagaragaye bafashwa kwiga bakavuzwa turakangurira ababyeyi kuzana abo bana.

Ati” Barahezwa cyane birababaje kubona umuntu ubyara umwana we akumvako kubera ko avukanye ubumuga agomba kumurutisha abandi bana batagifite abo bana bafite uburenganzira kimwe n’ubwabandi bana bose”.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushizwe ubukungu Kankindi Leoncie avuga ko kuba hari ababyeyi bagiheza abana bafite ubumuga ngo biterwa n’imyumvire y’abamwe mu babyeyi ikiri hasi yo kumva ko uwo mwana ntacyo amaze ariko bagomba kumva ko umwana ari nkundi”.

Ati” iyo myumvire iracyahari ariko nkubuyobozi dufite inshingano zo gukora ubukangurambaga igahinduka”.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment