Rutsiro: Abanyamadini barasabwa gufasha urubyiruko kutiyandarika mu biruhuko.

Inama y’iguhugu y’urubyiruko mu karere ka Rutsiro irasaba ko urubyiruko rugiye mu biruhuko rwazafashwa kutiyandarika rujya mu ngeso mbi.

Yabisabye abanyamadini bakorera mu karere ku wa 5 ukwakira 2015, ubwo bagiranaga inama n’ubuyobozi bw’inama y’igihugu y’urubyiruko bakaba bibukijwe ko bagomba kugira uruhare mu gukumira ingeso mbi zakibasira urubyiruko.

Pascal Nzasabimana umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu kiganiro twagiranye yagize ati “twasabye abanyamadini kudufasha kubungabunga imyitwarire y’urubyiruko kuko aribo tubona badufasha ku buryo bworoshye bakigisha urubyiruko rujya mu busambanyi ndetse n’ibiyobyabwenge”.

Rutsiro: Abanyamadini barasabwa gufasha urubyiruko kutiyandarika mu biruhuko.

Ntirandekura Gilbert, padiri mukuru wa Paruwasi ya Congo-Nil yatubwiye ko yiteguye gukomeza gukangurira urubyiruko rwa kiliziya Gatolika ndetse n’urwo mu yandi madini kugira imigenzereze myiza binyuze mu mikino bari gutegura.

Yagize ati” nka Kiliziya gatolika twateguye imikino izatuma dutambutsa inyigisho zijyanye n’imyitwarire y’urubyiruko kandi zizagenerwa abagatolika ndetse n’abo mu yandi madini kandi twizera ko bizabafasha kwitwararika mu biruhuko ntibishore mu ngeso mbi”

Naho Pasteri Urayeneza Aaron wo mu itorero ry’abangirikani yagize ati”twebwe mu itorero ryacu tugiye kubigisha kwirinda ubusambanyi ndetse n’ibiyobyabwenge kuko bishobora kwangiza ubuzima bwabo”

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Nyirabagurinzira Jaqueline yavuze ko nk’ubuyobozi bw’akarere buzakomeza kwegera inzego z’ibanze bafatanyije n’amadini kugirango hakomeze ubukangurambaga bwo gukumira ingeso mbi zagaragara mu rubyiruko.

Muri iyi nama hanagarutswe ku mihigo y’urubyiruko rwo muri aka karere mu mwaka wa 2015-2016, inama y’igihugu y’urubyiruko yafashe ingamba ko uyu mwaka mu mihigo bazaza ku mwanya wa mbere mu gihe ubushize bari babaye aba 3, ngo hakazitabwa ku bikorwa byo gukangurira urubyiruko gahunda za Leta ndetse no kuremera urubyiruko rufite ubumuga.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment