3a

3b

Abaturage bo mu kagari ka Buhoro umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango batishoboye 58, barojwe na bagenzi babo ingurube tariki 12/11/2015.

Abaziruriye abandi, bakaba ari bari barorojwe nabo n’umuryango wa Croix Rouge mu Rwanda, nyuma yo kubona ko bari bari mu bukene bukabije.

Nyuma yo guhabwa aya matungo acirirtse, bakayorora neza akororoka, nabo bafashe umugambi wo koroza bagenzi babo bari mu bukene, kugirango nabo batere imbere.

Abahawe aya matungo, bakaba bagaragaje ibyishimo bavuga ko bagiye kuva mu mibereho mibi, kuko biteguye gufata neza aya matungo akazabateza imbere ndetse nabo bakoroza abandi.

Esther Mukamurigo, n’umukecuru wahawe itungo, yagize ati “dore ndashaje mwana wa, ariko nta kantu nagiraga kandengera, none ubu aka gatungo ndagafata neza mbasha kubona agafumbire nzajye mbasha kubona udushyimbo ndya”.

3c

Shyaka Deo, nawe wazituriwe, we yavuze ko agiye kujya abona ifumbire ku buryo bumworoheye kuko iyi ngurube ahawe izajya imufasha kubona ubwisungane mu kwivuza.

Ndagijimana Martin, ashinzwe ubworozi mu murenge wa Ruhango, avuga ko gahunda nk’izi z’abafatanyabikorwa, bazishimira, kuko zigira uruhare mukuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Agasaba abahawe aya matungo, kujya batyafata neza kugirango bizamure mu iterambere, ndetse bazanabashe koroza bagenzi babo aya matungo atarageraho.

Pierre Claver Ndimbati, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Croix Rouge mu Rwanda, wari witabiriye uyu muhango, akaba yavuze ko bishimira ko ibi bikorwa biciriritse bigira uruhare mukazmura iterambere ry’abaturage, akavuga ko uyu muryango utazahwema kwifatanya n’abaturage bagikennye kugirango ubazamure.

Uyu mwaka wa 2015, umuryango wa Crox Rouge woroje abaturage ingurube 102 muri aka kagari ka Buhoro mu murenge wa Ruhango, ziroroka zikaba zimaze kugera kuri 441.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment