4

Komite y’abagize forum y’amadini n’amatorero

Umuyobozi w’akarereka Ngororero Ruboneza Gedeon avuga ko ubufatanye hamwe n’amadini ari kimwe mu byihutisha iterambere ryako.

Ruboneza avuga ko ibi bigaragarira mu bikorwa binyuranye amadini akorera mu karere kabo nko gufasha abatishoboye babubakira cyangwa babaha amatungo, gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, uburezi n’ubuzima muri rusange.

Muri aka karere, ngo mu kureba ibyagezweho buri mpera z’umwaka haba igiterane mpuza matorero kikabera muri umwe mu mirenge watoranyijwe, ukaba n’umwanya wo gusabira akarere ka Ngororero mu rugamba rwo kwesa imihigo. Ibi nabyo ngo bituma inzego za Leta hamwe n’amadini bafatana urunana mu gukorera hamwe.

Hategekimana Petero, umusaza w’imyaka 84 wabaye umwarimu igihe kirekire, avuga ko cyera wasangaga amadini ari nyamwigendaho mu bikorwa byayo. Akaba asanga uko bakorana na Leta ubu bizatuma abantu bagera kuri byinshi kandi batishishanya.

 5

Visi meya mazimpaka nawe yemeza ko amadini afite uruhare runini mu kwitwara neza kw’akarere mu kwesa imihigo

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Mazimpaka Emmanuel mu rwego rwo kunoza imikorere n’imikoreranire ngo abagize amadini bahisemo kugira ihuriro ry’amadini n’amatorero akaba ariryo bazajya banyuzamo ibitekerezo n’ibikorwa byabo.

kuri uyu wa kabiri tariki ya 10/11/2015 ku biro by’akarere habereye amatora y’abagize ubuyobozi bw’iryo huriro, aho peresident yabaye Pasiteri Akoyiremeye P.Claver wa ADEPR, yungirijwe na  padiri mukuru wa paruwasi gaturika ya Kabaya  na mugenzi we wo muri EAR Kabaya. Umunyamabanga yatanzwe na itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, naho umubitsi ava muri Eglise Methodiste.

Ku rubuga nkoranyambaga “Ngororero network” abantu banyuranye bagaragaje uburyo bishimiye iki gikorwa. Depite Ngabo Amiel yagize ati: “iyo abantu bafatanije bakorera abaturage ntakibananira kuko n’Imana ibibafashamo.”

Naho mugenzi we Manirarora Annoncee yanditse ati: “turabishimiye cyane bafatanyabikorwa beza mwatowe, tuzafatanya mw’iterambere ry’akarere kacu, tubategerejeho umusaruro mwiza kuko uruhare rwanyu ari indashyikirwa mw’iterambere ry’igihugu.” Aba bose hamwe n’abandi bashimaimikoranire y’amadini n’inzego za Leta.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment