Abaturutse muri RD Congo bafata ifoto y’urwibutso

Abaturutse muri RD Congo bafata ifoto y’urwibutso

Urubyiruko rwari rwitabiriye ihuriro ry’urubyiruko gaturika rwo mu Rwanda, ruvuga ko rwishimiye kurizamo kandi rwungutse byinshi mu minsi itanu rwarimazemo.

Gloria Munezero waturutse i Burundi agira ati “vyari bijyoshe, kandi vyaranezejereje.” Patrick Mumbele Ndimwe w’i Goma muri RDC na we avuga ko yishimiye uko bakiriwe nta vangura, no kuba iri huriro ryari riteguye neza.

Mu byo bungutse harimo ibifatiye ku ijambo ry’Imana ndetse n’imibereho ya buri munsi. Ntawuhiganayo Mutoni Adeline wo mu Murenge wa Mbazi, Akarere ka Huye ati “nungutse ko umujene agomba kwiteza imbere kandi akanatinyuka agakora umushinga wabimufashamo”.

None kwiteza imbere bihuriye he n’ubukirisitu? Mutoni ati “no mu ijambo ry’Imana, Imana iravuga ngo udakora ntakarye.”

Abajene bari mu ihuriro banavuga ko ibyo bungutse bazabisangiza urubyiruko rw’iwabo. Jean Paul Ngarukiye wo muri Diyoseze ya Nyundo ati “hanze aha hari abajene usanga mu biyobyabwenge, mu busambanyi no mu bindi bidahesha Imana icyubahiro. Ab’iwacu nzabagira inama, mbereke ko kuba muri Yezu ari ibintu byiza cyane.”

Gloria Munezero we ngo yasanze nta gisa no kubaho gikristu. Ati “urundi rubyiruko narubwira ko gukurira mu bukristu bijoshe cane. Kandi notumirira n’abavyeyi atari abakristu yuko bogira abana babo bakaba abakristu.”

Urubyiruko rwatumye Minisitiri muri Présidence, Venatie Tugireyezu wari waje gusoza iri huriro ryabo ahagarariye Nyakubahwa Jeannette Kagame, ko nk’uko asanzwe yita ku rubyiruko binyujijwe mu Mbuto Foundation, hazabaho ubufatanye buhoraho mu gutegura bene aya mahuriro y’urubyiruko gaturika.

Iri huriro ry’urubyiruko ryari irya 14, rikaba ari ubwa kabiri ryari ribereye muri Diyoseze ya Butare kuko hari n’irindi ryahabereye mu mwaka wa 2005. Ryari rishingiye ku nsanganyamatsiko ivuga ngo “Hahirwa abakeye ku mutima”. Iry’umwaka utaha rizabera muri Diyoseze ya Kibungo, rizagendera ku nsanganyamatsiko ivuga ngo “Hahirwa abagira impuhwe kuko bazazigirirwa.”

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment