1

Gutera amashyamba ngo ni kimwe ntwaro zo kurwanya ibiza

Umuryango Croix_rouge y’u Rwanda ubinyujije mu bakorerabushake bawo, urimo gutera ibiti mu kurengera ibidukikije, nka kimwe mu bifitiye ubuzima akamaro.

Nk’uko Pierre Claver Ndimbati, Umuyobozi ushinzwe guteza imbere imishinga ya Croix-Rouge y’u Rwanda abisobanura, icyo gikorwa kije mu rwego rwo kurwanya ibiza no kubungabunga ibidukikije. Ibyo bikaba bisanzwe biri mu nshingano za Croix-Rouge.

 2

Abakorerabushake bafatanya n’abaturage gutera ibiti

Avuga ko imihindagurikire y’ibihe iteza ingorane kwisi. Ibi ngo birushaho kuba bibi iyo imisozi yambaye ubusa, nkuko hari aho bigaragara no mu Rwanda. Gutera ibiti rero ni kimwe mu buryo uyu muryango ngo urimo gukoresha mu kwitegura guhangana n’ibiza bishobora kuzagwirira abaturage.

Iyi gahunda yatangiriye mu karere ka Nyaruguru mu Ukwakira 2015, aho abakorerabushake ba croix-rouge bateye ibiti 80.245 mu mirenge ya Busanze, Cyahinda na Nyagisozi. Mu karere ka Ngororero kimwe n’ahandi, naho abakorerabushake bamaze guhabwa amahugurwa n’ibikoresho byo kwifashisha mu bikorwa bimwe na bimwe.

Uwumukiza Aimable, umukuruwaruge wo mu karere ka Ngororero  avuga ko abakorerabushake ba croix-rouge bafite inzego zibaha amakuru ku miterere y’ikirere n’ibihe maze nabo bagatangira kwitegura guhangana n’ibiza.

Perezida wa croix rouge mu karere ka Ngororero Emmanuel Mazimpaka avuga ko uyu muryango nk’umufatanyabikorwa wa Leta mu kurwanya ibiza ngo bahora bashaka icyatuma bidatwara ubuzima bw’abaturage cyangwa imitungo yabo. Mu duce twibasirwa n’inkangu ngo hakaba hakorwa ibikorwa byo gufata ubutaka nko gutera ibiti n’ibindi.

 3

Amagare ni bimwe mu bikoresho bitangwa ku bakorerabushake

Abo bibayeho kandi ngo uyu muryango ufite intego yo gutanga ubutabazi. Uretse ibiti biterwa, hari n’ibikoresho bitandukanye bihabwa abakorerabushake, muri byo hakabamo amagare yo koroshya ingendo, ibikoresho by’ubuhinzi n’ibindi.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment