Umunyamabanga wa leta Rosemary Mba, yasabye urubyiruko kwiha agaciro

Umunyamabanga wa leta Rosemary Mba, yasabye urubyiruko kwiha agaciro

Ubwo yaganiriraga urubyiruko gaturika ruteraniye i Huye, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yavuze ko amahoro mu mutima ari yo shingiro ry’umutekano.

Hari nyuma y’umuganda wo gutera ibiti no gukora isuku uru rubyiruko ruyinga ibihumbi bitatu, ruri mu ihuriro ry’urubyiruko gaturika mu Rwanda kuva ku itariki ya 18/11, rwagiriye mu bice bitandukanye by’Akarere ka Huye tariki 21/11.

Musenyeri rukamba ageza ijambo ku rubyiruko

Musenyeri rukamba ageza ijambo ku rubyiruko

Aganiriza uru rubyiruko ku mutekano, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, yababwiye ko mu byaha bihungabanya umutekano mu Rwanda, ibiza ku isonga ari ugukubita no gukomeretsa ahanini bishingira ku kunywa ibiyobyabwenge.

Ati “urareba wa muntu w’umunyagitinyiro, ukumva wakubita ingumi mu maso? Ukumva watera umugeri?”

Guverineri Munyantwari asaba urubyiruko guharanira amahoro

Guverineri Munyantwari asaba urubyiruko guharanira amahoro

Guverineri rero yavuze ko n’ubwo hari abitwaza kugirira abandi nabi aha ngo basinze, ibyo bitari bikwiye kuko isindwe rikabura ibyari bisanzwe mu muntu. Ati “kubera iki se iyo wasinze utagenda ngo ushyire ikirenge mu ziko? Cyangwa ngo ushyire ukuguru munsi y’ipine?”

Ubutumwa bwe kuri uru rubyiruko no ku bo rwaje ruhagarariye rero, ni ukugira amahoro mu mutima wabo, hanyuma akagera no ku bandi. Ati “amarondo muzayarare, mutange amakuru nk’uko natwe tuyatanga, ariko nugirana impaka na mugenzi wawe cyangwa ibibazo, wibuke ko ugomba kumwubaha.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Rosemary Mbabazi, na we yakoranye umuganda n’uru rubyiruko. We yabasabye kutiyitaho ubwabo bonyine ahubwo no kwita ku baturanyi, babatoza kugira isuku, kurya indyo iboneye, n’ibindi.

Ati “uzagira agaciro ari uko abo muturanye bafite ubuzima bwiza. Naho ku banyuraho winjira mu nzu nziza, bo barwaye amavunja cyangwa barwaje bwaki, ntaho mutaniye kuko ntacyo wabafashije.”

Musenyeri Filipo Rukamba, umushumba wa Diyoseze ya Butare, we yibukije uru rubyiruko ko rukwiye kubaha igihugu cyabo, ibyo bikagaragarira mu kubaha abo bari kumwe.

Afatiye ku ndirimbo ivuga ngo “Rwanda itajengwa na sisi wenyewe”, yabwiye n’Abanyekongo, Abarundi n’umunyakenya bari muri iri huriro ko imbaraga zabo zikenewe mu kubaka ibihugu byabo.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment