m_3

Ubwo  itorero rya ADEPR ryizihizaga yubiri y’imyaka 75 rimaze rishinzwe ku rwego rw’intara y’uburengerazuba ryasabye abayoboke baryo kugendera kure abahanuzi bavangira.

Ibi umuvugizi wa ADEPR Sibomana Jean yabitangaje Ku wa 14 ugushyingo 2015, ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 75, yavuze ko hari abantu bagomba kwirinda kuvangira itorero mu buhanuzi buhungabanya umutekano w’itorero n’igihugu muri rusange

m_4

Umuvugize w’itorero akomeza avuga ko bamwe muri abo bahanuzi baseseye mu itorero ryabo bavuga ko intambara igiye kuba mu Rwanda aha akaba asaba abayoboke kwirinda bene abo bantu baza kwivanga asobanura ko bagomba kubahungira kure

Yagize ati” muri iki gihugu cy’u Rwanda intambara iri hehe? U Rwanda twifitiye amahoro ntakintu nakimwe kitubujije amahoro”.

m_5

Cyakora yanasabye kandi abakirisito kugira inama abo bahanuzi kugirango bagaruke bave mubuhanuzi bw’ibinyoma kuko bubayobya.

Mukamana Mariyana umwe mubayoboke b’iryo torero avuga ko yemera ubuhanuzi nawe agashimangira ko hari abahanuzi b’ibinyoma bava hirya no hino

m_7

Munyantore Abraham we avuga ko ubuhanuzi bw’ibinyoma n’ubuhanuzi nyakuri bumenyekana kuko ubw’Imana buba buhuza na Bibiriya ati” ubuhanuzi nyakuri buva ku Imana kuko iyo urikumwe nayo iguhishurira ibyo ugomba kubwira abantu ”.

Muri uyu muhango wo kwizihiza y’ubiri y’imyaka 57 umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’uburengerazuba Jabo Paul yashimiye intambwe itorero rya ADEPR rimaze gutera bigaragarira mu bikorwa by’iterambere ryakoze harimo amashuri, gufasha abatishoboye nibindi.

Yasabye abayoboke ba ADEPR guharanira gukomeza kugera ku iterambere aha akaba abasaba gushimangira iryo terambere basaba Imana gukomeza kurinda igihugu cy’U Rwanda kugirango gikomeze kurangwa n’umutekano

Ati” iyo twagize umugisha umubyeyi Imana ikaza hagati yacu nicyo gihe cyo kuyisaba turagirango dusaba Imana umugisha kugirango iterambere n’imibereho myiza twese twifuza bigere kubayoboke bayo n’abayobozi b’igihugu “.

Itorero ADEPR ryavukiye mucyahoze ari cyangugu mu waka 1940 , ubu akaba ari mu karere ka Rusizi kugeza ubu rimaze kugera mu gihugu hose aho rifite abayoboke bakabakaba miriyoni 2 .

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment