RULINDO: Abafatanyabikorwa binjijwe mu mihigo nyirizina y’Akarere

umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu asobanura uko imihigo y’umwaka ushize yagenze

Ku itariki 13/10/2015, ku irembo ry’amahoro mu karere ka Rulindo habereye inama y’akarere n’abafatanyabikorwa hemezwa ko buri mufatanyabikorwa azajya ahiga.

Abafatanyabikorwa bagejejweho imigendekere y’isuzuma ryabakorewe mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo bari bariyemeje gukora mu mwaka ushize, bashimirwa byinshi bagezeho, ariko hananengwa ibitaragenze neza.

Umuyobozi ushinzwe ubukungu MULINDWA Prosper yabashimiye umusaruro w’ ubufatanye  n’akarere ku byagezweho ariko yanenze ko hari abafatanyabikorwa bamwe badatanga raporo neza ku nzego zose bakorana kugirango bose basangire amakuru y’ibiri gukorwa, aho bigeze n’abo biri gukorerwa, abo bikorerwa nabo ubwabo bakabimenya, aho usanga bamwe mu bafatanyabikorwa bakorera mu mirenge, n’ubuyobozi butabizi.

RULINDO: Abafatanyabikorwa binjijwe mu mihigo nyirizina y’Akarere

abafatanyabikorwa batandukanye bitabiriye inama yo kujya bahigira imihigo akarere

Yabasabye kandi ko aho gushaka gukorera ahantu henshi kandi hadakora neza, ko ahubwo bakorera hake bakagaragaza ibikorwa, baharangiza bakabona kujya n’ahandi.

Umuyobozi uhagarariye  imiryango itegamiye kuri Leta ku rwego rw’Akarere MUGABO SAKINDI Jean Bosco yavuze ko  babyishimiye cyane kuko n’ubundi akarere kahigaga konyine ariko harimo n’ibyo abafatanyabikorwa bazakora . Yakomeje avuga izo komisiyo zizabafasha kugirango babashe guhitamo ibikorwa  by’inzenzi byazashyirwa mu mihigo muri buri cyiciro kugirango hatazagira icyiro kigira icyuho mu nkingi enye zose za Leta, arizo: imiyoborere myiza,imibereho myiza, ubukungu, n’ubutabera.

Buri muterankunga cyangwa buri mushinga uzajya uhiga ukwawo n’undi ukwawo byose bigamije kuzamura imibereho myiza y’umuturage n’uburyo bwiza bwo kwesa imihigo y’akarere kubufatanye.

Hahise hashyirwaho za komisiyo zizajya zihuza abo bafatanyabikorwa kugirango babashe guhura kenshi bareba aho imihigo bihaye igeze, ibyo bikazanorohereza akarere kugirango nako kabashe kubikurikirana mu buryo byoroshye.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment