Abaturage bibumbiye mu makoperative afashwa na Handicap international barasabwa gukora imishinga irambye kugira ngo bagere ku iterambere bifuza.

Ibi bikaba byasabwe abaturage nyuma y’urugendo shuri rwakozwe n’abaturage bo mu murenge wa kagano barukorera mu murenge wa Karengera kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2015, mu rwego kureba uko amwe mu makoperative yabashije kwiteza imbere, akaba amaze kugera ku bikorwa bikomeye, mu gihe hari andi yakomeje kuzambywa n’imikorere idahwitse.

Eloi Rugomoka umukozi wa Handicap International mu mushinga w’iterambere ridaheza, avuga ko kugira ngo amakoperative atere imbere bisaba ko abayagize badatekereza inyungu z’akanya gato, bagakora imishinga irambye ifite aho izagera, bagakorera hamwe kandi abayobozi bakirinda gifata inshingano zirenze izo bafite.

Yagize ati “niba koperative ishaka gutera imbere ni ngombwa ko abayigize birindagu shaka inyungu z’akanya gato, bakagaburira imishinga yabo biteze ko mu gihe kizaza bazabona umusaruro mwinshi kandi urambye, abayobozi b’amakoperative bakirinda gusimbura koperative yose, bagakorera hamwe kandi bakumvikana ku igenabikorwa”.

Nyirampakaniye Marie Louise ni umwe mu bagize koperative ya Karengera yamaze kugera kuri byinshi, avuga ko ibyo bagezeho babikesha gushyira hamwe, kandi buri wese agatanga atizigamye.

Yagize ati “twahereye ku mafaranga atageze ku bihumbi 30 none ubu tugeze ku bikorwa bifite agaciro nibura ka miriyoni 2, iyo hagira ushaka gukurura yishyira nta ho tuba tugeze”

Nzeyimana Venuste ni umwe mu bagize koperative Inkumburwa ya kagano avuga ko abonye ko bo bakoraga nabi bakaba bafashe ingamba kandi ko bagiye gukomeza koperative yabo ikagera nk’aho abandi bageze.

Agira ati “twakoraga nabi cyane ntabwo twakoreraga hamwe ndetse n’ubworozi bwacu bwari bwaradindiye ariko twabonye uko abandi bakora tugiye kubikosora”.

Handicap International mu mushinga wayo w’iterambere ridaheza mu karere ka Nyamasheke, bafasha amakoperative mu kwiteza imbere ndetse bakabaha ingendo shuri kugira basangire ubumenyi n’abandi bo mu bice bitandukanye, bagahanahana ubunaribonye mu mikorere.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment