1

2

Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedarari ya Butare, Jean Baptiste Kazinga, avuga ko yishimira uburyo abakirisitu bafatanya mu kwiyubakira kiriziya yabo.

Ibi yanabigarutseho ashima mu birori abagize iyi paruwasi bagize ku cyumweru tariki ya 25/10. Yagize ati “iyi paruwasi yacu igizwe n’abatuye mu mujyi ndetse n’abatuye mu cyaro, ariko twishimira uburyo bose bashyira hamwe bakagera ku migendekere myiza ya paruwasi yabo.”

Ibi abivugira ko bivuye muri za komite ziyoborwa n’abakirisitu ubwabo, abakirisitu b’iyi paruwasi babashije kugera ku bikorwa bifatika harimo kwiyubakira ubwiherero ndetse nop kwisakarira sale ya paruwasi nyuma y’uko igisenge cyari kiyiriho cyari cyangijwe n’imvura yari irimo umuyaga mwinshi.

Ku bijyanye n’ibirori nyir’izina iyi paruwasi yagize ku cyumweru, byaranzwe by’umwihariko no guha umugisha abantu 21 bazunganira abapadiri mu gihe cy’imyaka itatu, mu gikorwa cyo gutanga Ukaristiya mu masantarari agize iyi paruwasi, ndetse no kugeza Ukaristiya ku bantu baba batakibasha kuza mu misa.

Cyaranzwe kandi no gutambagiza ishusho ya Bikira Mariya mu mujyi wa Butare, hagendewe ku kuba  paruwasi katedarari ya Butare yariragije Bikiramariya Umubyeyi w’Ubuhanga.

Padiri Kazinga yanaboneyeho gusaba imbabazi mu izina ry’abakirisitu ku bw’ibyaha abakirisitu bakora buri munsi harimo kuba hari abatabanye neza mu ngo zabo, kuba hari abarakazanya, kuba hari ababwira abandi nabi cyangwa ntibabafashe mu gihe babishoboye kandi n’abandi ubufasha babukeneye by’ukuri.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment