Pasiteri NYIRIMIGABO Erneste umushumba wa Paruwasi Gihinga

Pasiteri NYIRIMIGABO Erneste umushumba wa Paruwasi Gihinga

Abasengera muri ADEPR, Paruwasi ya Gihinga mu karere ka Bugesera, baratangaza ko bamaze gukataza muri gahunda z’igihugu zigamije kubageza ku iterambere.

Ibi barabishingira ku kuba bakomeje gukora ubukangurambaga mu kwitabira gahunda zirimo ubwisungane mu kwivuza, umugoroba w’ababyeyi ndetse na gahunda z’iterambere. kuri ubu banafasha bagenzi babo batishoboye mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Itorero ADEPR paroisse Gihinga riherereye mu karere ka Bugesera umurenge wa Nyarugenge akagali ka Gihinga.

Bamwe mubahawe ubwisungane mu kwivuza

Bamwe mubahawe ubwisungane mu kwivuza

Butoyi Venantie, umwe muri abo bakristu avuga ko itorero ryabafashije kumva gahunda za leta birushijeho, nk’ubwisungane mu kwivuza, umugoroba w’ababyeyi n’izindi.

Agira ati “ndishimira ko njye n’umuryango wanjye batwishyuriye ubwisungane mu kwivuza kuko nari umuntu usanzwe ntunzwe no guca inshuro”.

Ndagijimana Emmanuel ushinzwe iterambere ry’akagali ka Gihinga, akagali kubatsemo urusengero rw’iyi Paruwasi ; avuga ko kuba itorero rifata umwanya wo kwigisha abayoboke gahunda za Leta, bituma n’ akagali kagira abaturage basobanukiwe kurushaho.

“ nkiyo hari gahunda za leta dushaka kubagezaho tubona bitabira kuburyo bwihuse kandi dusanga babikura ku mabwiriza baba bahawe n’ubuyobozi bwabo mu itorero”.

Gahunda zirimo umugoroba w’ababyeyi, amatsinda yo kuzigama no kugurizanya, ibikorwa by’ubuhinzi n’ibindi biganisha ku iterambere.

Pasiteri Nyirimigabo Erneste umushumba w’iyi Paruwasi, avuga ko kwigisha abaturage ijambo ry’Imana ariko banavangamo na gahunda za Leta, biri no mu nkingi enye z’itorero ADEPR.

“ Inkingi ya mbere ni ivugabutumwa, kuko icyo ari cyo gikuru Yesu yadutumye kugira ngo babe Abantu beza, inking ya Kabiri ni ubukungu n’iterambere aho dukora amatsinda yo kwiteza imbere dufashwamo na Hope, gutera amashyamba ndetse no kubaka insengero zigezwe ho, Inkingi ya gatatu ijyanye n’imibereho myiza aho bigisha Abakristu gutanga Mutuel, gutegura imirima y’igikoni”.

Paruwasi ya Gihinga imaze imyaka itandatu, yigisha n’abatazi gusoma no kwandika, aho muri uyu mwaka abagera kuri 76 bigishijwe.

Tags for promotion: bugesera – church-members- entrepreneurship – development – activities – sensibilisation

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment