1

Abanyamadini   mu karere ka Rusizi ntibishimiye umwanya 27 akarere kajeho mu mihigo biyemeje guhuza imbaraga kugirango bazaze mu myanya ya mbere.

Abanyamadini n’amatorero bavuga ko kudasobanura bihagije mu rusengero gahunda za Leta ari zimwe mu mbogamizi zituma imihigo itagerwaho neza doreko bayobora imbaga y’abatura benshi kandi bakaba bavuga rikijyana,

ibyo babivuze ku wa 16 Nzeri 2015 mu biganiro n’ubuyobozi bw’akarere bigamije kungurana ibitekerezo by’uko bazesa imihigo y’uyu mwaka.

Kugirango imihigo y’uyu mwaka izagende neza ngo barasanga gukorera hamwe ari imwe munzira yo kwifashishwa hirindwa ko buri wese yakora ibye kugiti cye gusa ariko ngo hari n’ibikorwa ntibimenyekane .

Musenyeri   Rudasingwa  Prudence avuga  ko imwe mu mihigo amadini n’amatorero yibandaho irebana n’ubuzima bw’abaturage , uburezi nibindi ariko wajya kugenzura ugasanga akarere katayizi ibyo basanga ari ugutatanya imbaraga.

Ibyo byose ngo barasanga ari ugutatanya imbaraga ariko hamwe no kunguranga ibitekerezo ngo bagiye guhuza imbaraga basenyera umugozi umwe

Sheih Kayisinga Abdallah we avuga ntabugenzuzi bubaho cyakora ngo usibye kuba hatangwa amatangazo abaturage kakigendera ngo ntakindi gikorwa gusa ngo bagiye kongera imbaraga mu gukurikirana gahunda za Leta.

Yagize ati “intego twiyemeje kugirango tugere ku mihigo ni ukuvuga tukanakora kuko kuvuga udakora aribyo bidindiza imihigo”.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Harelimana Frederic avuga ko kuba abanyamadini biyemeje kujya bagaragaza uruhare rwabo mu mihigo y’akarere ngo bizatanga umusaruro kuko babijeje ko bazajya baganira kuri gahunda za Leta muburyo bwimbitse.

Yagize ati” bizadufasha cyane aba banyamadini n’amatorero n’ibashyira imbaraga zabo hamwe mu kunganira akarere kabo kwesa imihigo kuko bavuga rikumvikana”.

Mu nama yahuje abo banyamadini n’amatorero n’ubuyobozi bw’aka Karere biyemeje kuzajya bahura  mu gihembwe  ,kugirango barebere niba ingamba biyemeje zaragezweho.

Imihigo  yose y’aka karere  ni 65  igabanyije mu nkingi enye za gahunda  za Leta, 18 muriyo     ifite aho ihuriye  n’imibereho myiza y’abaturage niyo yasangijwe aba bihaye Imana.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment