Walmat Fondation ku bufatanye n’ikigega cy’abanyamerika cya USAID bacukije abo bafashaga mu karere ka Nyanza kugira ngo bamenyerezwe kwishakamo ibisubizo.

Uyu mushinga wakoreraga mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza ukaba wari ugamije kuzamura imyumvire y’abagenerwabikorwa mu buhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo, imbuto n’imboga hamwe n’ubworozi bw’inka zitanga umukamo.

Mu muhango wabaye kuri uyu wa 17 Nzeri 2015, umuyobozi wa USAID Ejo Heza John Ames yashimye ibyo abagenerwabikorwa b’umushinga wa Walmat bagezeho bigatuma bazamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Yagize ati:” Uyu munsi turishimira ko imyumvire yanyu yazamutse mukongera umusaruro ariko  tutibagiwe n’uruhare mwagize rwo gushyira mu bikorwa ibyo mwigishijwe ku mirire iboneye, isuku n’ibindi”.

Uyu mushinga umaze imyaka ibiri ukorera mu karere ka Nyanza usize abagenerwabikorwa bawo ibihumbi 6500 bazamuye imyumvire mu buhinzi n’ubworozi bwa kijyambere nk’uko abakoranye nawo babivuga.

Bamwe mu baturage batanze ubuhamya bavuze ko mbere yo guhugurwa n’uyu mushinga bakoraga ubuhinzi bwa gakondo ntibutume umusaruro utubuka.

Umwe muri bo yagize ati: “Nkimara guhabwa amahugurwa nigishijwe uko nakorora kijyambere mvugurura ubworozi bw’inka zanjye ubu imwe muri yo yavuye kuri litiro eshanu ubu igeze kuri litiro 14 z’umukamo w’amata”.

Ubu buhamya bw’aba baturage buvuga kandi ko igitoki cyerega ibiro biri munsi y’icumi ubu bagihinga kikera ibiro bigera ku 120.

Ibi byishimiwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza butangaza ko habaye impinduka igaragara mu baturage bakoranye n’uyu mushinga wa Walmat Foundation cyane cyane mu kuzamura imyumvire ibaganisha ku iterambere.

Patricie Hakizimana, uhagarariye Ejo heza muri USAID ishami ry’u Rwanda yavuze ko abo bagenerwabikorwa babacukije mu rwego rwo kubamenyereza kwishakamo ibisubizo.

Yagize ati: “Ku rwego rw’uyu mushinga ubu muracutse ariko ubuyobozi bubegereye bwo buzakomeza kubakurikirana kuko murahorana kandi mubana nabo mu buzima busanzwe”.

Walmat Fondation ni ihahiro rikomeye ryo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika  ritanga inkunga yaryo mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment