4a

4b

Ibikorwa by’umushinga wa “Lake Victoria Water Supply and Sanitation” ushinzwe isuku n’isukura byarebwe aho bigeze mu karere ka Nyanza.

 Ibi bikorwa by’uyu mushinga byarebwe kuri uyu wa 21 Nzeri 2015 mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza ahari gutunganyirizwa amazi kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’ibura ryayo rya hato na hato ryari rikunze kuboneka kubera kuyasaranganya no mu karere ka Ruhango.

Uyu mushinga umaze igihe gito utangiye mu karere ka Nyanza ibikorwa byawo bigeze kure ku buryo umwaka utaha wa 2016 bizaba byarangiye nk’uko Eng. Gafishi Clement ushinzwe guhuza ibikorwa by’uyu mushinga mu Rwanda abivuga.

Yatangaje ko uyu mushinga wizwe neza ku buryo mu turere uzakoreramo mu Rwanda uzahakemura ibibazo by’amazi bari bakunze guhura nabyo.

Ati : «  Ibi bizakorwa hubakwa uruganda muri utwo turere rutunganya amazi kandi rukanayongera ».

Mu Rwanda uturere twa Nyanza, Nyagatare na Kayonza nitwo uyu mushinga wa LVWATSAN II uzakoreramo nk’uko Eng. Gafishi Clement yakomeje abivuga.

Ku nkunga y’uyu mushinga ukorera mu Muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) hubatswe ubwiherero bwa kijyambere ariko ikibazo cyo kubura amazi cyari gikomeje kudindiza imikoreshereze yabwo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah yatangaje ko uyu mushinga uhuye n’icyerekezo bafite cyo kongera amazi hagamijwe guteza imbere isuku n’isukura.

Yagize ati : «  Mu busanzwe amazi yakoreshwaga mu karere ka Nyanza yari make cyane noneho kuba tuyasaranganya no mu karere ka Ruhango duhana imbibi nicyo gituma dukunze kuyabura ».

Imibare itangwa na serivisi yo gukwirakwiza amazi mu kigo cya WASAC, ishami rya Nyanza yerekana ko m3 1600 z’amazi arizo zibasha kuboneka ariko ko  uyu mushinga uzarangira hiyongereyeho m3 2000 mu karere ka Nyanza.

Mu Rwanda uyu mushinga wa LVWATSAN 2 uzatwara amafaranga abarirwa muri miliyoni 24 z’amadorali y’Amerika.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment