Kuri uyu wa 11 Nzeri, 2015 kompanyi itwara abagenzi Yahoo Express yishyuriye abatishoboye mu karere ka Nyagatare 300 ubwisungane mu kwivuza

Kuri uyu wa 11 Nzeri, 2015 kompanyi itwara abagenzi Yahoo Express yishyuriye abatishoboye mu karere ka Nyagatare 300 ubwisungane mu kwivuza

Yahoo Car Express imaze igihe kinini itwara abagenzi mu karere ka Nyagatare. Imodoka zayo buri munsi zihaguruka Nyagatare zerekeza I Kigali. Ngabo Jean Baptiste umuyobozi wayo avuga ko kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye, ari ugufasha abaturage ari nabo bakiriya babo kugira ngo bivuze neza.

Ku ikubitiro, bahereye ku batishoboye 300 bo mu mirenge 3, ariyo Nyagatare, Rukomo na Mimuri. Buri murenge hakaba harishyuriwe abantu 100. Ngabo Jean Baptiste avuga ko batekereza iki gikorwa bitari ukureshya cyangwa gushaka abakiriya ahubwo ari ugufasha Leta kugera ku ngamba zayo z’uko buri muturage agomba kuvurwa atarembeye mu rugo. Ubu ngo nibwo batangiye kandi ngo ubutaha uyu mubare uziyongera. “ Ntabwo ari ukureshya abagenzi. Ni ugufasha abantu b’aho dukorera kugira ngo bagire ubuzima bwiza. Ni ukunganira Leta muri gahunda yayo y’ubuvuzi kuri bose.” Ngabo Jean Baptiste.

Mushabe Claudian umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare, ashima iyi nkunga kandi akemeza ko izagera kubo igenewe. Umurenge abereye umuyobozi wari ku kigereranyo cya 78 ku ijana mu kwishyura mutuelle none ngo bigiye kwiyongera. Abazishyurirwa ngo ni abari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe bigaragara ko batishoboye koko.

Amafaranga yishyurira aba batishoboye yatanzwe na Yahoo Car Express, yashyizwe muri za Sacco z’iyi mirenge, ubuyobozi bukazashyikiriza izi Sacco urutonde rw’abarebwa n’iyi nkunga nyuma. Akarere ka Nyagatare kageze ku kigereranyo cya 72 ku ijana mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment