Kuri uyu wa 24 Nzeri, hizihizwa umunsi w’igitambo, abayisilamu bibukijwe ko abafite ubushobozi babikora ariko abadashoboye bitababuza ijuru.

Uyu munsi wabanjirijwe n’amasengesho yabereye mu kibuga cya Kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Nyagatare. Sheikh Bamporiki Gatete Abdallah umuvugabutumwa akaba n’umuyobozi mu musigiti wa Nyagatare, avuga ko umunsi w’igitambo ukomeye cyane. Ngo wakomotse kuri Ibrahim cyangwa Abraham wari ugiye gutura umwana we Ismail kuko yari yabuze ikindi yatangaho igitambo. Kutagira icyo utangaho igitambo ngo Imana ntibihanira ariko ugifite ntabikore aba yigometse ku Mana. “ Gutanga igitambo bireba abafite ubushobozi, batabikora bakaba bigometse ku Mana. Abadafite igitambo ntibibabuza ijuru.” Sheikh Bamporiki Gatete Abdallah

Nyuma y’amasengesho, umunsi w’igitambo wakomereje ku musigiti aho basangiye ku matungo batanzeho igitambo. Uyu muhango wo ngo ntureba abayisilamu gusa. Sheikh Bamporiki Gatete Abdullah avuga ko impamvu basangira n’abandi igitambo ngo ukubaha itegeko ry’intumwa y’Imana Jibril cyangwa Gabriel wibukije abayisilamu ko bagomba kumenya abaturanyi.

Ubundi gutanga igitambo mu idini ya Isilamu ngo ni igikorwa cy’ubugandukiramana. Kikaba ari igikorwa gidakorerwa undi wese uretse Imana. Gusa ngo utagitanze ntabura ijuru kuko bikorwa n’ubishoboye akazahanirwa ibyo yononnye.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment