Ngororero : Aba croix-rouge baritegura guhangana n’ibiza

Umuryango Croix-rouge uri mu gikorwa cyo guha ubumenyi abakorerabushake 20 muri buri murenge babategurira guhangana n’ibiza no gutanga ubutabazi bw’ibanze.

Kuva kuwa 31 Kanama kugera kuwa 4 Nzeli 2015, croix-rouge y’u Rwanda irimo iratanga amahugurwa ku bakorerabushake bayo mu karere ka Ngororero, aho hakorwa amatsinda y’ubutabazi agizwe n’abantu byibura 20 muri buri murenge. Aba bakaba bahabwa inshingano zo gutabara abahuye n’ibiza no kubigisha uko babyitwaramo.

Mu gihe hashize iminsi abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere bavuga ko ikirere gifite imvura nyinshi ishobora kuzateza ibiza, uwumukiza Aimable, umwe mu batanga amahugurwa akaba n’umunyamuryango wa Croix-rouge avuga ko ayo makuru bafite urwego ruyabagezaho.

Avuga ko ariyo mpamvu bahagurukiye gukwirakwiza abakorerabushake mu mirenge bafasha mu gutanga ubutabazi bw’ibanze no gufasha abaturage kwirinda ibiza. Avuga ko basanzwe bafite abanyamuryango byibura 50 muri buri murenge, ariko ko bose atariko bafite ubumenyi bwo gutanga ubutabazi akaba ariyo mpamvu bashyizeho ayo matsinda.

Barigishwa gutanga ubutabazi bw’ibanze

Barigishwa gutanga ubutabazi bw’ibanze

Dukuzumuremyi jean Damascene, umwe mu barimo guhabwa amahugurwa avuga ko barimo kuhabonera ubumenyi bufatika burimo uko bafata n’uko bafasha uwahuye n’ibiza, ndetse n’uko bo ubwabo bakwirida kubihuriramo n’ingorane.

Mu gutanga aya mahugurwa hatoranywa abantu bari mu byiciro bitandukanye cyane cyane abakorera ahantu hari abantu benshi nko ku mashuli, ku masoko n’ahandi nkuko Uwumukiza abivuga.

 

Uwumukiza (ibumoso) avuga ko babona amakuru y’ibiza bishobora kubaho

Uwumukiza (ibumoso) avuga ko babona amakuru y’ibiza bishobora kubaho

Perezida wa croix-rouge y’u Rwanda mu karere ka Ngororero Mazimpaka Emmanuel avuga ko uretse ubutabazi k’umubiri, bafite n’ububiko bw’ibikoresho bifashishwa abahuye n’ibiza n’ubwo bagikeneye kubyongera.

Akarere ka Ngororero ni kamwe mu dukunze kwibasirwa n’inkangu n’imyuzure biterwa n’imvura nyinshi, ndetse mu myaka yabanjirije uyu bikaba byarahitanye ubuzima bwa bamwe.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment