Kamonyi: Batangiye bafashwa none na bo basigaye bafasha abandi

Kamonyi: Batangiye bafashwa none na bo basigaye bafasha abandi

Ababyeyi b’abana bafashwa na Compassion Internationale muri Paruwasi ya EPR/Mbati, bibumbiye mu matsinda y’ibikorwa by’iterambere none basigaye bafasha abandi.

Tariki 4/9/2015, mu kumurika ibyo bagezeho mu mihigo y’umwaka wa 2014/2015, amatsinda 17 agizwe n’abanyamuryango 247 bafite abana bafashwa na Compassion, bagaragaje ko babashije kwiyishyurira Mituweli, bahana inka 57, banafasha abarwayi b’ikigo nderabuzima cya Mugina babaha ibyo kurya n’ibikoresho by’isuku bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 139.

Musabyimana Leonidas ukuriye amatsinda, avuga ko amatsinda yakusanyije inkunga akuye mu misanzu no mu bikorwa by’ubuhinzi, bakayigenera igikorwa cyo kugoboka abababaye no kugurira inka abanyamuryango batoroye. Ati” twasanze ari ngombwa ko dufasha abababaye nk’uko Bibiriya ibitwigisha. Twajyanye amasabuni, amafu y’igikoma tugamije gufasha abarwayi batagira kirengera”.

Ngo aya matsinda yishyize hamwe agamije ibikorwa by’iterambere nyuma y’uko umushinga wa Compassion Internationale uhagaritse gahunda yo kubarihira ubwisungane mu kwivuza, ahubwo ukabamenyesha ko uzajya urihira umwana ufasha gusa.

Kamonyi: Batangiye bafashwa none na bo basigaye bafasha abandi

Musabyimana atangaza ko batangiriye ku musanzu w’amafaranga y’u Rwanda 500 ya buri kwezi bakaguramo ihene zo korora. Ati “buri wese yabaga azi ko iyo hene ari yo agomba gukuramo Mituweli y’umuryango wose nubwo umwana wa Compassion yabaga yamurihiye, n’abandi bagomba kuyishyura”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugina Nkurunziza Jean de Dieu, atangaza ko  gukorera ku mihigo kw’aba banyamuryango b’amatsinda bitanga icyizere ku iterambere kuko ibyo bahiga baharanira kubigeraho. Yagize ati ”guhiga byahinduye imyumvire kuko buri wese ameze nk’uri mu ihiganwa, kandi ibyo abaturage bacu biyemeje, ni byo birangira bibaye imihigo y’umurenge”.

John Nkubana, umuyobozi wa Compassion ku rwego rw’igihugu avuga ko umushinga uharanira ko umwana ufasha aba mu muryango wifashije akaba ari yo mpamvu bakangurira imiryango abana ba bo bakomokamo kugira imishinga y’iterambere, Compassion ikabatera inkunga.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment