Photo1: Imiryango itanu muri Ndera yahawe inka

Photo1: Imiryango itanu muri Ndera yahawe inka

 

Photo2: Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gasabo yakira sheki y’amafaranga yo kwishyurira abaturage mituweli

Photo2: Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gasabo yakira sheki y’amafaranga yo kwishyurira abaturage mituweli

Itorero gikristo ry’abacunguwe ryishyuriye mituweli abaturage 252 b’i Ndera muri Gasabo, rinatanga inka ku miryango itanu kuri uyu wa 3/9/2015.

Ngo si ku bwo gushaka abayoboke cyangwa indonke, ahubwo “ni ko Imana ivuga muri Matayo 25:35, ko iyo dukorera neza abantu tuba tuyikorera”, nk’uko Umuyobozi nshingwabikorwa w’iri torero muri Afurika y’uburasirazuba, Pastori Shola Alabi yabitangaje.

Pastori Shola yagize ati:”Yesu mu gihe cye yagendaga agira neza, agashoboza abantu, akabagaburira anaberekera uburyo bagira ubuzima bwiza; nibyo turimo gukora ubu kandi ni yo ntego yacu”.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Rangwida Nyirabahire yasabye abafashijwe kutemera guhora bahabwa, ahubwo ko bagomba kubiheraho bakibeshaho ubwabo.

Yashimye ko  Itorero gikristo ry’abacunguwe “rikurikiza ijambo rivuga ngo roho nziza igomba kuba mu mubiri muzima. Tubifuriza kumenya abakristo babo, bakamenya ko ibyo bakeneye atari ijambo ry’Imana gusa”.

Abenshi mu bafashijwe baravuga ko atari abakristo b’ Itorero ry’abacunguwe; ariko ngo bishimiye iyo nkunga itagira amananiza n’amategeko.

Uwitwa Ntanama Damiyani, umwe mu bahawe inka yagize ati:“Jye ndi umugatolika rwose abo bantu nta n’ubwo mbazi; ariko ndabashimira nkanashimira by’umwihariko Perezida wa Repubulika Paul Kagame ujya kudusabira iyo nkunga”.

Inka zahawe imiryango itanu y’abaturage muri Ndera ngo zifite agaciro ka miliyoni imwe n’igice(amafaranga y’u Rwanda), naho amafaranga yahawe imiryango 50 igizwe n’abaturage 252, akaba ari ibihumbi 756.

Itorero gikristo ry’abacunguwe(Redeemed Christian Church of God) rifite icyicaro muri Amerika, ariko abarigize bakaba ngo ari abanyafurika biyemeje gufasha bagenzi babo b’abanyafurika n’ahandi ku isi.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment