Nyanza: Abanyamadini bibukijwe ko gusengera abahohotewe bidakuraho ibyo amategeko ateganya

Mu gihe muri bimwe mu byumba by’amasengesho bivugwa ko  hamaze kwaduka umuco wo gusengera abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakabasaba kuryumaho umuryango wa Rwanda women’s Network wikomye abanyamadini ubibutsa ko gusengera abahohotewe bidakuraho gukurikirana mu butabera iryo hohoterwa.

Ibi byasabwe mu nama yabereye mu karere ka Nyanza ku wa 02 Nyakanga 2015 ikaba yahuzaga abanyamadini n’izindi nzego zifite uruhare mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Muri iyi nama hagaragajwe ko bimwe mu byumba by’amasengesho hakirwa umubare munini w’abahohotewe bagasengerwa mu mwanya wo kugira ngo ikibazo cy’ihohoterwa bakorewe gikurikiranwe mu buryo bw’amategeko.

Hamwe mu byumba by’amasengesho ibi bibera usanga umubare munini w’abagore bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bahayoboka ku bwinshi kugira ngo babasengere kuko baba babifashe nk’ibibazo bisanzwe byo mu buzima bwabo.

Ibi bibazo by’ihohoterwa iyo bigejejwe  mu byumba by’amasengesho hakirengagizwa inzira z’amategeko bituma abahohoteye abandi batabihanirwa maze aho kugira ngo bigabanuke ahubwo bikiyongera nk’uko Irankunda Mireille umukozi w’umuryango wa Rwanda Women’s Network urwanya ihohoterwa mu turere twa Ruhango na Nyanza abivuga.

Agira ati: “ Ibibazo by’ihohoterwa ryo mu ngo rihanwa n’amategeko ariko iyo uwarikorewe abihishe ahubwo akabijyana mu byumba by’amasengesho ntibimenyekana kugira ngo abakoreye abandi ihohoterwa babihanirwe n’amategeko”.

Uyu mukozi w’umuryango wa Rwanda Women’s Network yihanangirije bamwe mu banyamadini bihererana abayoboke babo ariko inzego z’umutekano ntizigire icyo zimenya ngo zikurikirane abahohotera abandi.

Yiyamye ibyo byumba by’amasengesho avuga ko imikorere yo guhishira ihohoterwa  idafasha mu kurirwanya no kuryamagana.

Rushayigi Odilo, pasiteri mu itorero ry’Abangirikani mu Rwanda, Diyoseze ya Butare avuga ko gusengera uwahohotewe bimufasha gukira intimba ariko we ngo ntiyemeranya n’abasengera abahohotewe barangiza bakabihisha inzego zishinzwe kurirwanya.

Abivuga atya: “ Ntabwo twasengera uwahohotewe hanyuma ngo turekere aho ngaho”.

Abanyamadini nk’abantu bakunze kumenya byinshi ku ihohoterwa ryo mu ngo basabwe gukorana neza n’izindi nzego zishinzwe kurirwanya bagahanahana amakuru.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment