Isambu baguriwe ngo ibateje imbere

Isambu baguriwe ngo ibateje imbere

Imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka n’abandi batishoboye bafashwa na Croix-rouge y’u Rwanda mu mushinga wayo HMP (Historically Marginalized People) bibumbiye muri koperative “Dukore” na “Dukorere hamwe”, kuri uyu wa 11/08/2015 basaruye toni zigera ku 10 z’ibirayi. Bavuga ko ubu batakiri inyuma y’abandi baturage kandi bishimiye igihugu cyabo.

Nk’uko abagize iyo miryango  babitangaza, bishimiye ko amateka y’abo arimo kugenda ahinduka kuko bagenda bava ahabi bajya aheza. Nyirabunani Margarita, umwe mu bagenerwa bikorwa b’uwo mushinga avuga ko Croix- Rouge yabafashije ibaha ibikoresho binyuranye byo mu rugo, ibubakira amazu ibaha n’amatungo.

Bishimiye ko bateye imbere

Bishimiye ko bateye imbere

Avuga ko babanje guhinga amashaza none ubu barimo gusarura ibirayi bakaba barimo kwiteza imbere kuko babona ibyo kurya ndetse bagasagurira amasoko. Ku bwa Mukamanzi Domithila nawe ufashwa n’uwo mushinga, barimo kujya mu cyerekezo cyiza. Avuga ko mbere bataribazi guhinga yewe no kugira isuku. Byose babyigishijwe na Croix-Rouge. Asobanura ko ubu bameze neza banaryama heza kuko bahawe na matela.

Kabatsi Félicien, umubitsi wa koperative Dukore, nawe ahamya ko Croix- Rouge yabigishije byinshi, harimo isuku, no kumenya kwihangira imirimo. Agira ati “mbere Croix- Rouge itaraza twari mu bukene, tuba mu biraro, mu bujiji none ubu dusigaye dusobanutse”.  Ngo Croix- Rouge yabubakiye amazu, ibagurira n’isambu bahuriyeho bakayihingamo, inabigisha kwihaza mu biribwa.

Kubwimana Jimmy Léonard, umuhuzabikorwa w’umushinga HMP mu karere ka Musanze atangaza ko uyu umushinga ufasha abagenerwabikorwa mu ngeri zitandukanye. Avuga ko wabafashije kubona amacumbi, aho bubakiwe amazu 26 mu karere ka Musanze. Abandi bigishijwe imyuga itandukanye irimo ubudozi, gukora ibikoresho bitandukanye bifashishije imigano, ibi bikaba biganisha mu kubatoza kwihangira umurimo.

Uyu mushinga wa Croix-Rouge y’u Rwanda wo gufasha abasigajwe inyuma n’amateka n’abandi batishoboye ukaba ukorera mu karere ka Musanze, Burera na Gicumbi.

Tubikesha Niyitegeka Placide ushinzwe itangazamakuru muri Crox-rouge y’u Rwanda.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment