Mu gihe abahagarariye amadini yabo mu karere ka Gakenke bagiranaga ibiganiro n’intumwa za rubanda kuwa 03/08/2015 bagaragaje ko bacyifuza gukomezanya na president Kagame nyuma ya 2017 kubera ibikorwa byinshi amaze kugeza ku Banyarwanda birimo no kuba amadini yose asigaye afite uburenganzira busesuye bwo gusenga kuburyo ntabagikumirwa mu bikorwa byabo by’amasengesho.

Gusa ariko aba banyamadini banagaragarije intumwa za rubanda zirimo Depite Mukazibera Agnes na Uwamaliya Devota ko mu gihe Kagame azaba atagishoboye uwazamusimbura yagenerwa manda y’imyaka itanu gusa kuko batazi neza uko azabyifatamo nyuma bakazaba aribwo bongera ku mutora mugihe nawe azaba arimo kugera ikirenge mucya President Kagame

Pastor Ntamukunzi Vincent wo muri Anglican Diocese ya Shyira asobanura ko nta mpamvu abona ingingo ya 101 itahinduka kugirango Kagame azongere kwiyamamaza bamutore kuko n’umwe mu bayobozi bafata ibyemezo byananiye abandi gusa ariko ngo uwamusimbura yagenerwa manda y’imyaka itanu bakabanza kureba imikorere ye

Ati “ku gitekerezo cyanjye nkaba navuga ngo uwazamusimbura yahabwa manda y’imyaka itanu ntibe irindwi ariko noneho abaturage babona akora neza imyaka itanu yarangira bakongera agatorwa, yaba rero ari umuntu umeze nka Kagame nta kiba kimukumiriye imyaka itanu yarangira akongera akiyamamaza ibikorwa bye bigatuma bamutora”

Dusabimana Ildephonse asobanura ko nawe ashigikiye ko ingingo ya 101 ihinduka kuko Kagame yatumye babona ubwisanzure mu gihungu umuntu akaba agenda aho ashaka bitandukanye na mbere akaba yifuza ko yabayobora ubuziraherezo ariko byagera kuwuzamusimbura agahabwa manda y’imyaka itanu

Ati “kubijyanye na manda rero ya president wacu Paul Kagame numva nta manda twamuha, we agomba kutuyobora yakwumva ananiwe cyangwa se ageze muzabukuru mushireho undi wo kunsimbura, noneho rero uwundi uzazaho nyuma twamuha manda y’imyaka itanu twebwe nk’abanyarwanda twabona ko aringombwa ko itegeko nshinga rihinduka rigahinduka”

Abahagarariye amadini yabo bakaba basabye intumwa za rubanda ko ingingo ya 101 ihinduka ubundi bakazabona amahirwe yo kwongera gutora Kagame akabayobora.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment