Asomusiyo (Assomption) cyangwa se umunsi mukuru wizihizwaho ijyanwa mu ijuru rya Bikiramaliya nyina wa Yezu, ni umunsi wizihizwa kuwa 15 kanama buri mwaka. Ubusanzwe asomusiyo igamije guhimbariza icyarimwe urupfu, ukuzuka no kujyanwa mu ijuru mu mayobera kwa bikiramaliya.

Uyu munsi washyizweho n’umwe mu bayoboye Kiliziya gaturika, papa Léon IV, witabye Imana muri 855. Amateka avuga ko kuva muri uwo mwaka Assomption yizihizwaga mu bugereki (Grece). Mu kinyejana cya XII e umwami Byzantin Manuel niwe washyizeho itegeko ryemeza ko asomusiyo yizihizwa nk’umunsi mukuru mu bwami bw’ubugereki

Umwami Luis XIII nawe yahisemo assomption nk’umunsi w’icyubahiro

Akimara kugera ku bwami, mu mwaka wa 1638 umwami Luis XIII w’Ubufaransa yahisemo asomusiyo nk’umunsi ukomeye kandi abo ategeka bagomba kubaha. Aha ngo yari agamije gusaba bikiramaliya kuba umurinzi w’ubwami bwe. Ibi byanaje gukomezwa n’umwami Louis XV mu mwaka w’1738.

Kuva icyo gihe asomusiyo yizihijwe mu nsengero zo mu bufaransa, ahou ko guhimbaza babyitaga « isezerano rya Luis XIII ». kugeza ubu uyu munsi uracyizihizwa ariko mu buryo tumenyereye bwo gusungiza Bikiramaliya bamusaba kurinda Igihugu cyabo.

Asomusiyo yagiye inahura n’abayirwanya harimo n’abafite ukwemera gaturika

Amateka agaragaza ko muri iki gihugu uyu munsi waje guhagarikwa n’umukaridinali wari n’igikomangoma. Le prince cardinal de Rohan, wari umupadiri mukuru wa kiliziya ya France yahagaritse uwo munsi agamije gukorera kiliziya ariko atagiye kure y’imiyoborere ya cyami. Icyakora nyuma ngo yaje kugirwa inama mazeiki cyemezo gikurwaho.

Amateka kandi avuga ko hamwe na hamwe uyu munsi wigeze kwitiranywa n’umunsi wa mutagatifu Rock cyangwa Saint –Rock wabaga kuwa 16 Kanama. Uyu ngo yari umurinzi w’inyamaswa. Abawizihizaga bahise banafata asumusiyo nk’umunsi mukuru w’umurinzi w’amashyo yabo. Kuri uyu munsi ngo abana b’amatungo yabo yahabwaga umugisha, mbese nk’ibyo wakwita batisimu y’impinja ubu.

Uyu munsi wanagiy uhabwa ibindi bisobanuro, bishingiye kubikorwa by’umuco n’iby’ubukungu uduce dutandukanye twemeraga. Abemeraga uyu munsi nk’ikuzwa rya Bikiramaliya nabo, hari byinshi bakoraga ubu bitakigaragara. Aha twavuga nk’abakoresha umusaruro w’ubuhinzi nk’indabo, ibitunguru n’ibindi bimera uko babishakaga.

Tugarutse ku rugendo rutagatifu rukorwa n’abemera Bikiramakiya, nkurukorerwa I Kibeho mu Rwanda, ibi byatangiye mu myaka ya cyera muri moyenne Age, aho urugendo rwakorwaga rwerekeza kuri notre dame d’Abondance, ahitwa Combafou mu Bufaransa. Kugeza ubu imyitwarire y’abizihiza uyu munsi usanga ishingiye gusa ku gusingiza Bikiramaliya no gushaka umugisha binyuze mu bikoresho bitagatifu.

Ushatse kumenya ibindi wasoma L’Assomption, le 15 août et ses mythes, légendes, croyances en Flandres, Belgique Wallonie & Pays-Bas

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment