Babanje guhabwa amahugurwa

Babanje guhabwa amahugurwa

Nyuma y’uko Komite y’urubyiruko rwa Croix-Rouge y’u Rwanda icyuye igihe, babiri mu bagize komite z’uturere (ni ukuvuga 60 baturutse mu gihuhu hose) bahuriye ku cyicaro gikuru cya Croix-Rouge y’u Rwanda bitorera Komite nshya izabayobora ku rwego rw’igihugu.

Umunyamabanga mukuru wa Croix-Rouge y’u Rwanda Bwana Karamaga Apollinaire asobanura ko ibikorwa byinshi umuryango ugeraho ubikesha urubyiruko kubera ko arirwo rufite ingufu. Iyi ngo niyo mpamvu urubyiruko rugira komite yarwo ikorana bya hafi n’ubuyobozi bw’uyu muryango.

Batoye komite shya y’urubyiruko rwa croix-rouge

Batoye komite shya y’urubyiruko rwa croix-rouge

Rubuga Alexia watorewe kuyobora urubyiruko rwa Croix-Rouge y’u Rwanda, asobanura ko intego komite nshya ifite ari ugukoresha imbaraga z’urubyiruko mu gufasha abatishoboye bityo bagateza imbere umuryango n’igihugu muri rusange.

Karasira Wilson wari uyoboye komite icyuye igihe yibukije ababasimbuye ko ibikorwa by’urubyiruko rwa Croix-Rouge bishingira ku nkingi enye ari zo: kubungabunga ubuzima n’ ibidukikije, gufasha no gufashanya, gusakaza amahameremezo ya Croix-Rouge n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu no gutsura umubano haba mu gihugu no mu mahanga.

Arabasaba komite nshya gukorera hamwe nk’ikipe, kwishakamo ubushobozi, kumenya gutegura gahunda y’ibikorwa, hanyuma bakabibamo. Ibi ngo bisobanuye ko badategura gusa ahubwo banabishyira mu bikorwa. Yongeyeho ko nk’igihe bagize icyo bakorera abagenerwabikorwa bagomba kubashishikariza kubigiramo uruhare kugirango bumve ko ari ibyabo, akongeraho ko ibyo bituma ibyo bikorwa biramba.

Aya matora yabaye nyuma y’amahugurwa yamaze iminsi itatu, abayatumiwemo bahugurirwa ku bumenyi bw’umuryango wa Croix-Rouge muri rusange, ku bikorwa byawo no ku buryo bawuteza imbere. Akaba yarasojwe kuwa 28 Kamena 2015.

Abatorewe kuyobora urubyiruko rwa Croix-Rouge y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka ine ni: Rubuga Alexia: peresidante, Majyambere Silas: visi prezida na Rukundo Elie: umubitsi. Kuri aba hiyongeraho umunyamabanga w’iyo komite akaba ari Bizimana Paul, ariko uyu mwanya wo ntutorerwa kuko nk’uko amategeko umuryango ugenderaho abiteganya uba kuri uyu mwanya aba ari umukozi wa Croix-Rouge.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment