Abaturage batishoboye basaga ijana bo mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi baravuga ko nyuma yo kumara iminsi batagira ubwishingizi mu kwivuza kubera ikibazo cy’amikoro make, ubu ngo bishimiye ko babonye inkunga batewe n’umuryango w’ivuga butumwa  A light to the nation aho wabishyuriye ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de Sante).

 

Abahawe ubwisungane barimo Mukangoboka Erevaniya na Nduwayezu Marie Chantal bavuga ko bari kwibaza uko bazabona mutuelle bikabayobera ariko ngo kuba bahamagawe n’aba bavugabutumwa mpuzamahanga bakababonera uko bazajya bivuza ngo barabyishimiye cyane dore ko ngo bari baramaze kwiheba bavugako batazabona uko bivuza uyu mwaka.

Mukankuranga ni umwe muri aba baturage bahawe ubwisungane, we avuga ko guhora babaha ubwisungane abishima ariko agasaba ko nibura ubuyobozi bwabashakira icyo bakora cyangwa bakaba babashakira itungo kugirango bajye bishakamo ubushobozi bwo kwibonera ubwisungane dore ko ngo hari igihe iyo nkunga idashobora kuboneka.

Emmanuel Habiyaremye, umuyobozi w’igenamigambi waje gutangiza igiterane cy’ivugabutumwa mpuzamahanga kigiye kubera muri aka karere avuga ko aba bakozi b’Imana aribo Imana yishimira kuko na bibiriya ivuga ko idini rifasha abakene ariryo dini nyakuri

Yongeraho ko ari inkunga ikomeye batewe mu karere kuko abo baturage babonye uburyo bwo kwivuza batari bafite bityo ubuzima bwabo bukaba bugiye kurushaho kuba bwiza.

Umuvugabutumwa mpuza mahanga wavuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika Dana Moley wateguye iki giterane avuga ko icyamuzanye muri rusizi ari ukwemeza abantu ukuri kw’ ijambo ry’Imana ndetse no kubagirira neza akoresheje bimwe mubyo Imana yamuhaye mubutunzi bwe birimo kubaha ubufasha muby’ubuvuzi n’ibindi.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment