Rusizi: abakritsu baruhutse urugendo rw’amasaha atatu bakoraga bajya gusengera mu yindi mirenge

Abakirisitu   ba gatorika  bo mu murenge  wa Bweyeye mu karere ka Rusizi  baravuga ko bishimiye inyubako nshya ya paruwasi gaturika batashye ku wa 19/07/2015, nyuma y’igihe kirekire  badafite aho babonanira n’imana dore ko ngo bakoraga ingendo ndende bajya gusengera mu murenge wa Nyabitimbo bahana imbibe ahantu bakoraga urugendo rw’amasaha 3 n’amaguru

Abayobozi  batandukanye  baba abo mu nzego za Leta nizindi bari  bifatanyije   n’aba bakilisitu  basanga    igikorwa nk’iki kizana n’ibindi by’iterambere dore ko agace batuyemo bavuga ko kakiri mubwigunge .

Aba bakirisitu  barimo Nahimana  Epiphanie  hamwe nabagenzi be bavuga ko kubera ubushake bari bafite bwo kubaka ingoro y’Imana ngo bitigeze bitinda kuyuzuza kuko ngo mu mezi  8 yari imaze kuzura kubera imisanzu itandukanye batanze  yaba iyamaboko yabo , amafaranga ndetse n’amasengesho

Aba baturage kandi bavuga ko kuva iki gikorwa Remezo kibegereye ngo bagiye kugikikiza ibindi kugirango nabo bakataze mu iterambere dore ko ntazindi nyubako wahabone zimeze nkiyi kiriziya

Kuba iyi kiriziya yuzuye mugace batuyemo ngo  ni imwe muntambwe  y’amajyambere  muri aka gace muri rusange kuko  ngo bizakurura n’ibindi bikorwa Remezo  byifuzwa  n’aba baturage   birimo amazi ,amashanyarazi  n’ibindi  nk’uko   umushumba wa Diyoseze ya Cyangugu  Musenyeri  Bimenyimana Jean Damascene  yabitangaje ubwo yahaga umugisha iyo kiriziya

Rusizi: abakritsu baruhutse urugendo rw’amasaha atatu bakoraga bajya gusengera mu yindi mirenge

umunyamabanga nshingwabikorwa  w’iyi ntara y’uburengerazuba  Paul yasabye abakirisito ba Paruwasi gaturika ya Rasano kubakira kuri iki gikorwa kugirango bagere no kubindi  bikorwa byiterambere aha kandi yabijeje ubuvugizi kugirango nabo batere imbere rirenze iryo bafite kimwe n’abandi banyarwanda

iyi paruwasi ya Rasano  yatashywe , yuzuye  itwaye  miliyoni zirenga mirongo itandatu  zisaga.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment