Ngoma: Abakiristu bagabiye inka Munsenyeri na padiri

Abakiristu gatorika bo muri paruwasi Bare, mu karere ka Ngoma,bahaye inka Munsenyeri wabo wa  diyosezi ya Kibungo, Antoine  Kambanda, ndetse na padiri Bizimana Viateur babashima umurimo mwiza bakora wo kuragira intama za Nyagasani bamazemo imyaka 25.

Izo nka ebyili abakiristu bazitanze bifuriza munsenyeri  na padiri yubile nziza   ariko byumwihariko bashima munsenyeri ko mu myaka ibiri amaze kubageza kuri byinshi birimo kwishyura igihombo diyosezi yarimo ndetse no kubaka ibikorwa remezo.

Mgr Kambanda Antoine amaze imyaka ayobora iyi diyosezi ya kibungo yasanze mu gihombo cya miliyari irenga imwe n’igice. Uyu mwaka wa 2015 akaba ari umwaka we wa yubile y’imyaka 25 ahawe ubupadiri, kimwe na padiri Viateur Bizimana nawe wizihiza iyi yubile.

Ngoma: Abakiristu bagabiye inka Munsenyeri na padiri

Havugimana JMV, umukiristu wavuze mu izina ry’abakiristu b’iyi paroisse Bare kuri uyu wa 11/07/2015 ubwo bizihizaga yubire y’imyaka 50 paroisse ishinzwe,yavuze ko Mgr Kambanda yabaye igisubizo mu bibazo by’ingutu diyosezi yarimo none ubu bikaba bigenda bikemuka.

Yagize ati ”Mu myaka ibili tukubonye Nyiricyubahiro munsenyeri,umusonga w’igihombo cya diyosezi yaguyemo ugenda ushira,kandi abakiristu turagushima ko udahwema kwita ku bushyo waragijwe. Byumwihariko iyo turebye saint Joseph mumaze kubaka amataji ndetse na Cathedral iri kuvugururwa biratunyura.Abakiristu bantumye ngo mbashyikirize iyi nka mbashimira.”

Padiri Viateur Bizimana nawe yashimiwe ko mu myaka 25 bamubonyemo umupadiri mwiza ukenura ubushyo,bakaba ngo bamuhaye inka ku munsi wa yubile ye ngo bibe ikimenytso kitazibagirana.

Centrale ya Gahara yo ishima byumwihariko munsenyri kuko ngo mu mwaka utaha yemeye ko yaba paroisse,iyi central  yonyine  ikaba iherutse gukusanya miliyoni 17 ngo zifashe mu kwishyura igihombo diyosezi yagize.

Mu ijambo rye Mgr  Antoine Kambanda yashimiye cyane  abakiristu ba paroisse Bare  ku mpano bamugeneye isumba izindi mu muco (inka) ndetse anabasezeranya kuzakura ubwatsi.

Yanashimye cyane abakiristu b’iyi paroisse ku bikorwa byabo ndetse anavuga ko ari paroisse ikomeye mu maparuwasi yandi.

Padiri Viateur Bizimana na Munsenyeri wa diyosezi ya Kibungo,Antoine Kambanda bahawe ubusaseridoti (ubupadiri)  mu mwaka wa 1990 uyu mwaka wa 2015 bakaba bizihiza imyaka 25 batorewe uwo murimo na Nyagasani.Munsenyeri akazihiza iyo yubire kuri uyu wa 8/08/2015.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment