Didier Lifoke (impunzi) ashima ubufasha bahabwa

Didier Lifoke (impunzi) ashima ubufasha bahabwa

Ubuyobozi bwa Croix-rouge y’u Rwanda buvuga ko bwihaye gahunda yo gukangurira no gufasha impunzi zitandukanye zahungiye mu Rwanda, kwirinda indwara ziterwa n’umwanda. Umunyamabanga mukuru wa croix-rouge y’u Rwanda Karamaga Appolinaire avuga ko croix-rouge ifite inshingano zo gukumira ibiza igihe ibona ko bishoboka.

Iyo ngo niyo mpamvu bafashe gahunda yo gufasha impunzi guhangana n’ikibazo cy’isuku hakiri kare, cyane cyane impunzi z’abarundi zitaramara igihe mu Rwanda. Mugutangiza icyo gikorwa, kuva tariki 04/07/2015 kugeza ku 08/07/2015 mu nkambi y’impunzi z’Abarundi i Mahama, Croix-Rouge y’u Rwanda yahakoresheje ibiganiro bigamije kwigisha abatuye inkambi uko bakwirinda izo ndwara.

Abaturage bahabwa inyigisho ku isuku

Abaturage bahabwa inyigisho ku isuku

Muri iyo nkambi kimwe n’ahandi hari imiryango ishinzwe ubutabazi myinshi ariko buri muryango ukaba ufite ibyo ubazwa mu rwego rw’umwihariko. Ibyo ngo bikorwa kugirango hatabaho gutatanya ingufu. Mu gihe cy’iminsi 5 bamara mu nkambi ngo batanga ubutumwa ku bazituye ndetse no ku baturanyi babo. I Mahama ubutumwa bwahawe abagera ku bihumbi 25.

Didier Lifoke impunzi y’umurundi arashimira Croix-Rouge kubera ibikorwa binyuranye ikora igamije gukumira indwara. Akomeza asaba ko amavuriro ndetse n’abaganga byakongerwa.

Niyinkunze Asthérie avuga ko mu ndwara zibabangamiye harimo iyo gucibwamo ikaba ifata cyane abana bakiri bato kubera umwanda bagenda bahura nawo akaba ariyo mpamvu inyigisho nk’izo Croix-Rouge itanga zikenewe.

Mu nkambi ya Mahama Croix-Rouge y’u Rwanda ihakorera ibikorwa bitandukanye by’ubutabazi harimo nko kugeza indembe kwa muganga, guhuza ababuranye n’ababo, ubundi ifatanyije n’indi miryango itabara  igatanga ibikoresho by’ibanze nk’amasafuriya, amasahane, ibikombe,ibiringiti, imikeka n’ibindi.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment