4a

4b

Umuryango AMI uvuga ko kubwira neza abasizwe iheruheru na jenoside no kubagaragariza urukundo mu magambo bidahagije mu gutuma umutima wabo usubira mu gitereko. Ngo ni na yo mpamvu ku itariki ya 14/7/2015 watanze inka 8 zigenewe abarokotse jenoside batishoboye bo mu Murenge wa Huye, Akarere ka Huye.

4c

Asobanura impamvu z’iki gikorwa, Jean Baptiste Bizimana, umuhuzabikorwa wa AMI, yagize ati “ni ukugira ngo ya magambo asana umutima ajyane n’imibereho myiza, bitume bavayo boye guheranwa n’agahinda.”

Ngo ni n’uburyo bwo kwereka abaturanye n’abarokotse jenoside batishoboye ko “ari abacu, ko ari twe tugomba kubafasha mbere na mbere. Ntabwo ari umuntu uzava i Kigali cyangwa i Burayi uzaza kubadufashiriza.”

4d

Gutanga inka umunani na byo ngo bifite igisobanuro. Bizimana ati “buriya twahisemo umunani twifuza ko zizororoka. Ni umunani ukinze, ni ikimenyetso cy’ubukungu.”

Abahawe inka batahanye ibyishimo byinshi. Christiana Mukamacari, ufite imyaka 67, yashimishijwe n’uko agiye gutunga inka ye bwite : yari asanzwe yorora iz’abandi, igihe cyagera bakaza bakazitwara. Ariko iyo ahawe yitwa iye yo ngo nta wuzongera kuyitwara.

Ati “Nahoranaga icyizere ko iyi Leta yakoze ibyiza byinshi atari njyewe izacaho, none ndasubijwe. Rwose Imana ibafashe, dukomezanye kandi dusabirane, kugira ngo iriya nka izagire icyo izamarira kandi nzapfe namaze kunywa amata yayo.”

Abahawe inka basinyanye n’umuryango AMI ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge n’ubwa Ibuka, amasezerano y’uko bazazifata neza kugira ngo zororoke, maze izo zizabyara zizahabwe abandi barokotse jenoside bakeneye kuremerwa.

Basinyiye kandi ko batazazigurisha, ko igihe ku bw’intege nkeya umuntu wayihawe atayishoboye yahabwa uyimuragirira babyemeranyijweho n’abo basinyanye. Ngo n’uzayifata nabi, Ibuka n’ubuyobozi bw’umurenge bazaba bafite uburenganzira bwo kuyimwambura igahabwa uyishoboye.

Umuryango AMI washinzwe mu mwaka wa 2000, ugamije gutanga umusanzu mu bumwe n’ubwiyunge, gutanga serivisi y’isanamitima n’isanamiryango, ndetse no gufasha mu gukemura ibibazo bifitanye isano n’ubukene bukabije.

Ibyo byose AMI igerageza kubikora ibinyujije mu gushyira hamwe, abantu bagakira bakijijwe n’abo bari kumwe, bagatera imbere bafatanyije. Bizimana ati “tubafasha kuba abantu kugira ngo bagire ibintu, bitume batera imbere.”

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment