Ruhango: Abafatanyabikorwa b’akarere baremeye abarokotse jenoside batishoboye

Abafatanyabikorwa b’akarere ka Ruhango, bakora imirimo itandukanye, baremeye abatishoboye 7 bo mu murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango.

Bakaba baboroje inka 7, amagare y’abafite ubumuga, inzu n’ibikoresho byayo ndetse banasura urwibutso rw’umurenge wa Kabagali rushyinguyemo abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Kakuze Vestine wo mu Kagali ka Mbuye wahawe inka, yishimiye ko abonye itungo, avuga ko yizeye
kuzarikuraho ifumbire izatuma umusaruro we mu buhinzi woyongera, imibereho ye ikarushaho kuba myiza, ndetse n’umuryango we ugatera imbere.

Mukamazera Delta wo mu Kagali ka Kabuga, we yashimye cyane Umukuru rw’igihugu washyizeho gahunda yo
kuremera abatishoboye, kugira ngo batere imbere. Ngo itungo ahawe azaryorora neza na we azoroze abandi benshi. Akaba yashimiye cyane urukundo abafatanya bikorwa b’aka karere bamugaragarije.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’iterambere Twagirimana Epimaque wari muri uyu muhango tariki ya 24/06/2015, yashimye uruhare abafatanyabikorwa, bakomeza kugaragaza mu iterambere ry’abatuye aka karere.

Akaba yibukije abagenerwabikorwa ko bagomba kumenya ko bafite abafatanyabikorwa babitayeho, abasaba ko ibikorwa babagazeaho byose bajya baharanira ko byatera imbere.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment