Twebwe imyizerere yacu ntitwemerera kuboneza urubyaro – ADEPER

Ubuyobozi bw’itorero rya ADEPER mu Rwanda buratangaza ko butajya bukangurira abayoboke babo kuringaniza urubyaro kuko ngo imyizerere yabo itabyemera, ahubwo bakigisha abayoboke babo gukora bazigama kugirango babashe gutunga abana Imana izabaha.

Twebwe imyizerere yacu ntitwemerera kuboneza urubyaro – ADEPER

Mutuyemariya Christine umuyobozi mukuru ushinzwe imari n’ubukungu n’iterambere muri ADEPER avuga ko Imana ariyo itanga urubyaro kandi ikanagena uko ruzabaho, bityo ngo bakaba badashobora kwigisha abaturage kurogoya umugambi w’Imana.

Twebwe imyizerere yacu ntitwemerera kuboneza urubyaro – ADEPER

Uyu muyobozi avuga ko aho kwigisha kuboneza urubyaro, bigisha abayoboke b’itorero gukora bizigama kugirango babashe kubona ibyangombwa byose nkenerwa ku bana Imana izabaha, uko baba bangana kose.

Ati:” Twebwe mu myizerere yacu ibyo bya onapo ntitubyemera, n’ubikora abikora kugiti cye. Kandi Imana niyo itanga urubyaro ikanagena ikizarutunga. Ubundi ibyahaza abana batatu byanahaza batanu. Ahubwo twe twigisha ababyeyi gukora bazigama kugirango abana Imana izabaha bazabone ibyo bakeneye byose”.

Bamwe mu bayoboke b’itorere ADEPER nabo bavuga ko badashobora guhagarika urubyaro kandi Imana yararubahaye, nyamara ariko mwaganira bakakubwira ko bahangayikishijwe no kutabonera abana babo ibyangombwa birimo ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Nyandwi Beatrice wo mu murenge wa Nyabimata avuga ko adashobora kwitangira ubwisungane mu kwivuza we n’abana be bane , ahubwo akavuga ko abagiraneza aribo bahora bamufasha gutangira abana be ubwisungane.

Icyakora uyu mubyeyi avuga ko azakomeza kubyara kugeza igihe Imana izabishakira, kuko ngo ariyo itanga urubyaro.

Ati: “Ubu se Imana yaba yarampaye kubyara hanyuma nkajya kwiziba inda? Reka da nzakomeza mbyare kugeza igihe Imana izabishakira”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nireberaho Angelique avuga ko n’ubwo mu itorero ADEPER batigisha abayoboke babo kuboneza urubyaro bakoresheje uburyo bahabwa n’abaganga ngo hari ubundi buryo bwa kamere bigishwa, akavuga ko ubwo aribwo lta ishyiramo imbaraga kandi ko bujya butanga umusaruro.

Ati:” Hari ibyo bashobora guhakana ariko hari n’ibyo bemera. Ibyo bemera rero nibyo dushyiramo imbaraga cyane. Ntanze nk’urugero hari uburyo bwa kamere, aho bigishwa kubara, aho rero natwe tukaba ariho dushyira imbaraga cyane kandi bijya bitanga umusaruro”.

Ubuyobozi bw’akarere kandi bunavuga ko nyuma y’inyigisho zo mu nsengero ngo leta nayo ishyiraho akayo ikigisha abaturage ibyiza byo kuboneza urubyaro, hanyuma abaturage bakaba aribo ubwabo bihitiramo icyo bakwiye gukora.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment