Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Nyaruguru barashimira itorero Angirikani (EAR) rikorera muri aka karere kuko ngo ryabegereje amashuri y’abana b’inshuke hafi, mu gihe abana ngo bakoraga ingendo bajya kwiga kure, abandi ntibageyo.

Ibi aba babyeyi babitangaje kuri iki cyumweru tariki 28 Kamena 2015, ubwo iri torero ryafunguraga ku mugaragaro amashuri 2 y’inshuke yubatswe mu mirenge ya Ruramba na Kibeho.

Aba babyeyi bavuga ko ubusanzwe ngo abana babo bajyaga kwiga ahantu kure, ndetse rimwe na rimwe ngo ntibanageyo.

Dushimire Delphine wo mu murenge wa Kibeho agira ati:”Abana bajyaga kwiga ahitwa I Mata, kandi ni kure y’aho dutuye. Hariho n’igihe rwose umubyeyi yarebaga urwo rugendo umwana akamuvana mu ishuri”.

Dushimire yungamo ati:”Iyo babaga bagiye urabona ni mu muhanda, twasigaranaga impungenge z’uko bashobora kubagonga, mbese umuntu akumva adatuje kubera ko umwana yagiye kwiga ahantu kure”.

Aba babyeyi kandi banavuga ko kuba begerejwe ayo mashuri ngo bigiye no gutuma bamwe mu babyeyi bari baranze kujyana abana babo mu mashuri ngo babajyana.

Bavuga kandi ko kuba aya mashuri afatanye n’insengero bizatuma abana biga ubumenyi busanzwe, ariko bakanatozwa kwegera Imana bakiri bato.

Umushumba w’itorero Angirikani Diocese ya Kigeme Mvunabandi Augustin, avuga ko mu nshingano z’ibanzwe z’iri torero haromo ivugabutumwa,uburezi ndetse n’ubuvuzi.

Kuri iyi ngingo y’uburezi rero, Musenyeri Mvunabandi akaba avuga ko nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga, ngo umwana agomba gutozwa inzira bakiri bato, kandi akazarinda asaza atarayivamo.

Iyi ngo ninayo mpamvu ku nsengero haba aamashuri y’abana, agamije kubigisha ijambo ry’Imana, ariko ngo bakaba banakenera ubumenyi busanzwe.

Ati:”Ijambo ry’Imana riravuga ngo ‘umenyereze umwana inzira akiri muto, azarinde asaza atarayivamo’. Niyo mpamvu dufata abana tukabashyira mu ishuri ry’abana ryo ku cyumweru, ariko kandi tukanabashakira amashuri y’inshuke, kugirango bahigire n’ubundi bumenyi”.

Ubuyobozi bw’itorero buvuga ko bufite gahunda y’uko kuri buri rusengero (Ikanisa) hagomba kuba ishuri ry’inshuke, kuri ubu ngo aya mashuri akaba amaze kugera ku 100.

Buri shuri muri aya yatashywe rigiye ryubatse hamwe n’urusengero.Uyu muhango kandi wanahuriranye no gutaha no guha izina paruwasi ya EAR ya Cyivugiza, yubatse mu murenge wa Mata.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment