Muri gahunda y’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenosideyakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda ku cyicamunsi cyatariki 1 Kamena 2015 ikigo cyita ku buzima bw’abafite ubumuga cyaHVP Gatagara kiri mu karere ka Nyanza cyashyikirije inzu imfubyi yarokotse jenoside itari ifite aho irambika umusaya.

Iyi nzu ifite agaciro kabarirwa muri Miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda yubakiwe Murekatete Ruth mu mudugudu wa Kiberinka mu kagari ka

Gahondo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.Uyu Murekatete warokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ngo

yabagaho mu buryo bwo gucumbikirwa n’abagiraneza adafite aho kuba biba impamvu ituma ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana bumutoranya ngoashakirwe aho kuba.Furere Kizito Misago umuyobozi wa HVP Gatagara akaba n’uyihagarariyeimbere y’amategeko mu Rwanda yavuze ko iki gikorwa cyo kubaka iyi nzucyakozwe mu rwego rwo gufasha umuntu warokotse jenoside yakorewe abatutsi utishoboye ndetse no kwibuka by’umwihariko padiri Fraipont Ndagijimana hashize imyaka 33 atabarutse akaba ari nawe washinze ikigo cya HVP Gatagara mu 1957.

Yagize ati: “ Iki gikorwa cyari icyo gufasha uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi hagamijwe kugihuza n’ibikorwa bya padiri Fraipont wasize ingabire yo kwita ku bantu babaye kurusha abandi”.

Murekatete Ruth uvuga ko nawe yize mu kigo cya HVP Gatagara yatangaje ko yatunguwe cyane no kuba yaraharerewe hanyuma ubuyobozi bw’iki kigo akaba ari nabwo bumufasha kumubonera icumbi rya kijyambere. Mu magambo ye bwite yuzuyemo ishimwe yagize ati: “ Nkimara kumenya ko ikigo cya HVP Gatagara kigiye kunyubakira nabaye nk’uwo bigwiririye kukosinari mbyiteze. Muzanshimire ubuyobozi bw’ibigo bya HVP Gatagara kubirebana n’ubwitange bagira bwo gufasha abafite ubumuga ndetsen’ababaye muri rusange”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyanza Kambayire Appoline yasabye abaturanyi b’uyu Murekatete Ruthkuzamubanira neza bakamugaragariza urukundo rwa kivandimwe bakamubahafi cyane.

Jean Pierre Twizeyeyezu 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment