ADEPR baraterana amagambo kubera abaririrmbi babiri

Abagize korari ya Getsimani bo muri ADEPR umudugudu wa Murambi mu Karere ka Muhanga baravuga ko bafite ikibazo cy’ubuyobozi bw’itorero ku rwego rw’Umudugudu, bufata ibyemezo butabanje kuganiriza Abakristu.

 ADEPR baraterana amagambo kubera abaririrmbi babiri

Korari Getsimana ikaba ibishingira ku kuba ngo yaratwawe binyuranyije n’amategeko abaririmbyi babiri mu myaka nk’ibiri ishize, bakaza kubihanirwa bahagarikwa muri korari bari barimukiyemo icyatunguye Getsimani ngo akaba ari ukuntu ubuyobozi bw’itorero ku Mudugudu bwafashe icyemezo cyo kubasubiza muri Korari bari barimukiyemo kandi bari barahagaritswe.

Kuba bari baragaharitswe bakaza kongera kwemererwa kuririmba ngo bigaragaza akavuyo no kudakorera hamwe nk’abakozi b’Imana kandi bigateza umwuka uteri mwiza mu itotrero.

Nyuma yo kubona ko abarrirmbyi bari barimukiye muri Korari abizera bavuye muri Getsimani basubijwe muri Korari kandi bari barahagaritswe, ku cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2015 Korari Getsimani yanze kuririmba mu mihango isazwe yo gukora umurimo w’Imana mu kuririmba mu Itorero ku Mudugudu wa ADPR Murambi iherereye mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Twegereye Umuyobozi wa Korari Getsimani Nikuze Tirifoniya maze atangaza ko icyabateye kutaririmba batanamenyesheje ubuyobozi kwari ugushaka kugaragaza ibibazo biri mu itorero kugirango begerwe baganire ku baririmbyi babo batwawe bigaragara ko hari ibitagenda.

Nikuze gira ati, “bariya barririmbyi nitwe twabareze turabazamura muri korari ntabwo byumvikana ukuntu babasubije muri Korari yabatwibye, kandi bari barahagaritswe kubera kugenda batavuze”.

Bamwe mu bakirisitu bari ku ruhande rwa korari Getsimani bavuga ko bahangayikishijwe no kubona amakimbirane mu rusengero ku buryo ababaririmbyi bafatwa nk’abasobanukiwe bahagarika kuririmba kubera indi korari.

Umushumba wa Paruwase ya Nyabisindu ari naho izi korari zikorera, Mudenge Jean Damascène avuga ko ikibazo cyaba kimaze imyaka itanu hagati ya Getsiman n’Abizera, ariko ko akigera ku buyobozi bwa Paruwasi; hashize umwaka umwe n’igice, yagerageje gukemura ikibazo agahagarika abo baririmbyi kugirango haze umwuka mwiza, ariko nk’ubuyobozi bukaba bwarasuzumye ikibazo bukemeza ko abaririmbyi b’itorero batagomba guhagarikwa kuko ari uburenganzira bwabo kuririmba.

Kuba bari bahagaritswe mbere nyuma bakaza gusubizwa muri korari bari bimukiyemo kandi ihagarikwa ryabo ryari ryaratewe no kwimukira mu yindi korari ku buryo butemewe, Mudenge avuga ko umuririmbyi ari uw’itorero kandi ko byemewe ko umuririmbyi yava muri korari akajya mu yindi.

Kuba abagize korari Getsimani barivumbuye bakanga kuririmba bavuga ko batazahagarika umurimo ariko bakeneye gusurwa bakaganira ku kibazo, Mudenge akaba avuga ko kubaganiriza byatangiye kandi bakeneye ko abakozi b’Imana baganira bakumvikana uko bakemura ikibazo bafitanye.

Cyakora impande zombi zikomeje gukekana amababa ko haba hari ikihishe inyuma yo kutumvikana kw’amakorari yombi n’ubuyobozi, iki nacyo kikaba kizakomeza kwigwaho kandi byagaragara ko kidakemutse ngo hakitabazwa izindi nzego.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment