4a

Abagize komite nshya z’umuryango utabara imbare, Croix Rouge, mu ntara y’Uburasirazuba barasabwa gukomeza mu murongo uwo muryango ufite wo kunganira leta mu bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Abagize izo komite babisabwe tariki 21/06/2015 ubwo basozaga amahugurwa y’iminsi ibiri yari agamije kubongerera ubushobozi yaberaga mu karere ka Kayonza.

Ayo mahugurwa agenerwa komite nshya zatorewe kuyobora uwo muryango mu rwego rwo kwibukiranya amahame y’umuryango n’inshingano za komite ya Croix Rouge, abayahawe bakaba barasimbuye komite zari zimaze imyaka ine ziyobora.

4b

Nkiko Samson ushinzwe ibijyanye n’ubutabazi muri Croix Rouge y’u Rwanda wahuguye abagize izo komite yabasabye gukomeza kugenda mu murongo wo kunganira leta mu bikorwa byo kurengera ubuzima bw’ikiremwa muntu no kubuteza imbere, ariko bikajyana no kwibutsa abaturage ko Croix Rouge ari iyabo kuko ari bo bagenerwabikorwa ba yo.

Abahuguwe bavuga ko ayo mahugurwa hari icyo abasigiye kuko uretse kuba baribukijwe amahame ya Croix Rouge banayungukiyemo uburyo bashobora gutegura imishinga ibyara inyungu yabunganira mu bikorwa by’ubutabazi bakora, nk’uko Hakizimfura Leonard na Muhawenimana Jeanne d’Arc bakuriye komite za Croix Rouge mu turere twa Rwamagana na Ngoma babyemeza.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bwashimye ibikorwa bya Croix Rouge kuko ngo byunganira gahunda za leta zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, nk’uko umuyobozi w’ako karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwibambe Consolee yabivuze ubwo yasozaga ayo mahugurwa.

Uretse kuba abakorerabushake b’uwo muryango baragize uruhare mu kwita ku Banyarwanda baherutse kwirukanwa muri Tanzaniya, ngo bagiye bunganira gahunda za leta zirimo n’iya Girinka boroza abatishoboye nk’uko uyu muyobozi abivuga.

Komite nshya za Croix Rouge mu ntara y’Uburasirazuba zahuguriwe i Kayonza ni izo mu turere dutandatu tw’iyo ntara kuko abagize komite y’akarere ka Bugesera bo bahuguriwe i Kigali.

Abahuguwe bose bashoje amahugurwa biyemeje gukora ibishoboka mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’ababaye kurusha abandi.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment