Gushinga ikigo cy’imfubyi mu Rwanda ngo byatewe n’umwana bashyinguranye na nyina ari muzima

Nyirabagesera Athanasia wahoze ari umuyobozi w’ikigo cya Orphelinat Noel de Nyundo cyakira abana b’imfubyi ubu byafunzwe imiryango, avuga ko nubwo atacyakira abana, ahora atekereza ku bana Babura ababyeyi bakivuka n’ubuzima babaho.

Nyirabagesera avuga ko impamvu ahora azirikana aba bana ari uko ikigo cyakira imfubyi cya Nyundo cyashinzwe kubera ikibazo cy’abana Babura ababyeyi bakivuka ubuzima bukagenda nabi.

Akavuga ko 1954 ubwo Musenyeri Aloys Bigirumwami yashingaga ikigo cy’imfubyi cyatangirijwe ahitwa Muramba byatewe n’uburyo bashyinguranye umwana na nyina kubera ko atari kuzabona umurera nyuma y’uko mama we yitabye Imana.

Ubwo twaganiraga tumusanze aho atuye mu nzu yubakiwe na Unity Club, Nyirabagesera ntatinya kwereka abamusura ko afite umutima uhagaze kubera abana b’imfubyi babura ababyeyi bakivuka kimwe n’abana bajugunywa n’ababyeyi babo.

Ministere ishinzwe uburinganire n’iterambere ryumuryango mu mwaka wa 2012 nibwo yatangiye gufunga ibigo by’imfubyi, abana babirererwamo bakajyanwa mu miryango.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yita ku bana, Zayina Nyiramatama, akaba yaratangaje ko byakozwe hagamijwe ukwegera abana no kubafasha kubona uburere bwiza bakuye mu miryango kuruta ubwo bakura mu bigo by’imfubyi barererwamo.

Mu mwaka 2012  mu Rwanda habarirwa abana 3323 bari mu bigo by’imfubyi, naho ikigo cya Orphelinat Noel de Nyundo cyari gifite abana 563.

Uko ikigo cya Nyundo cyashinzwe

Athanasia Nyirabagesera uvuga ko afite imyeka ibarirwa muri 80, avuga ko we na Nyakwigendera Felicite Niyitegeka aribo bakobwa b’abanyarwanda bagiye ku mugabane w’Uburayi bwambere mu gihugu cy’Ubufaransa, bagiye kwiga uburyo bwo kwita kubana boherejwe na Musenyeri Aloys Bigirumwami wayoboraga Diyoseze ya Nyundo ubwo bari barangiye amashuri yisumbuye.

1955 ubwo bagarukaga Musenyeri Bigirumwami yabasabye kumufasha kwita kubana Babura ababyeyi bakivuka kuko yifuzaga ko nta mwana bazongera gushyingurana na nyina akiri muzima bitewe no kubura abamwakira.

Ubwo ikigo cy’imfubyi cyatangiraga ngo cyakiraga abana bakiri impinja ariko bamara kugira imyaka itatu bashobora kugira icyo barya bagasubizwa mu miryango.

Nyirabagesera avuga mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi ikigo cya Orphelinat Noel de Nyundo cyagize abana benshi kubera Jenoside n’intambara yari kuba mu bice bitandukanye bitandukanye by’igihugu.

“Mu mwaka wa 1994 twakiriye abana benshi kuko n’ibindi bigo by’imfubyi nka Byumba byazanaga abana ku Nyundo, ikindi cyongereye umubare w’abana, nabo nagendana nzana mbakuye mu mirambo y’ababyeyi bishwe hirya no hino.’

‘imodoka yacu ntawayitangiraga kuko nafataga abasirikare bakamperekeza aho bambwiraga ko hari abana babuze ababyeyi mu bwicanyi nkajyayo. Najyaga mu mirambo yishwe nkakuramo abana bameze nabi nkabazana tukabitaho  kandi nishimira ko bashoboye gukura ubu.”

Nyirabagesera avuga ko muri ibyo bihe bikomeye yafashwaga na Diyoseze ya Nyundo haba mu kubona ibiribwa n’imyambaro. Uko iminsi yiyongeraga ngo niko n’umubare w’abana biyongereye kandi bacyeneye kwitabwaho bikomeye ariko amahirwe yagize ngo n’ubufasha bw’umuryango Les enfants avant tous (abana mbere yabyose) wo mu gihugu cy’Ubufaransa watangaga ibiribwa n’imiti.

Nyirabagesera ntiyigeze ashaka umugabo cyangwa ngo abyare, ariko avuga ko abana yareze mu ikigo cya Orphelinat Noel de Nyundo batuma yiyumva nk’umubyeyi kandi nabo bamuhamagara nk’umubyeyi wabo bikamunezeza.

Nubwo Nyirabagesera avuga ko yakoze akazi katoroshye mu mu gukiza abana bari mu bihe bikomeye mu gihe cya Jenoside na nyuma yaho, avuga ko yagiye afashwa n’abantu batandukanye barimo n’abamufashaga kwita ku bana mu kigo umunsi ku munsi kandi atababonera igihembo.

Ikigo cy’imfubyi cya Nyundo mbere 1994 nticyari gifite gahunda yo kurera abana igihe kirekire, kuko cyakiraga umwana yagera ku myaka itatu agasubira mu muryango, ariko nyuma ya Jenoside kubera ubwinshi bw’abana badafite imiryango basubiramo hamwe n’ihungabana abana bari bafite byatumye gishinga amashuri ndetse kigira na gahunda yo kugumana abana.

Abana bari mu kigo cy’imfubyi cya Nyundo cyafunze imiryango mu mwaka wa 2015 nyuma y’uko abana bato bamaze kubona imiryango barererwamo, abarengeje imyaka 18 bubakirwa inzu bajya kwibanamo, naho Nyirabagesera Athanasie ubu atuye mu nzu yubakiye ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Unity Club.

Nyirabagesera nubwo yakuwe mu ikigo cya Orphelinat Noel de Nyundo nacyo kigafungwa, abana yareze bahora bamusura nk’umubyeyi, akavuga ko ahora azirikana abana Babura ababyeyi bavuka, kimwe n’abajugunywa kuko yumva ubuzima bwabo buri mu kaga.

Nyirabagesera avuga ko nubwo hakuweho ibigo by’imfubyi, hari hakwiye kubaho inzu yakira abana babuze ababyeyi, abatoraguwe kimwe n’abavutse ku babyeyi bafite ibibazo hanyuma bakwigira hejuru bakaba aribwo bashakirwa imiryango.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment