2

2b

Abanyamadini atandukanye akorera mu karere ka Gakenke basanga ibyo bamaze kugeraho nta kindi babikesha uretse umutekano bityo bakaba babona ko uruhare rwabo ari ngobwa kugirango babungabunge ibimaze kugerwaho kuko ntawe ukeneye gusubira mu bihe by’umutekano mucye byagiye biranga akarere ka gakenke.

Babitangarije inzego z’ubuyobozi bwite bwa leta ubwo kuri uyu wa 28/05/2015 bagiranaga ibiganiro n’umuyobozi w’intara y’amajyaruguru kuburyo barushaho kugira imikorere n’imikoranire kugirango barusheho kwiteza imbere by’umwihariko bakora ubukangurambaga kubayoboke babo buganisha ku iterambere.

Pastor Alex Niyibizi, umushumba wa Paroise ya ADEPR Gashenyi, avuga ko bishimira uburyo inzego za leta y’ubumwe zikorana byahafi n’abihaye imana kuko mbere bitabagaho, bityo bikarushaho gutuma imikorere n’imikoranire irushaho kuba myiza, arinayo mpamvu abona ko kubumbatira ubwiza igihugu kimaze kugeraho arinshingano ya buri wese

Ati “kubumbatira umutekano w’abanyarwanda n’inshingano yacu, n’inshingano ya buri wese kuko mubyo dushinzwe, dushinzwe ubuzima bw’umwuka wabo turagiye kandi dushinzwe n’imibereho yabo myiza kuko batakiriho ntabwo twakwitwa abo turibo, bishwe n’intambara, bishwe n’umutekano muceya umuntu yitwa umushumba kuko afite izo aragiye”

Mathias Ntuyemwabo wari uhagarariye umushumba wa Parois ya ADEPR mu murenge wa Ruli, yavuze ko badakora umurimo wo kubwiriza gusa kuko bakora n’ibindi bikorwa byinshi bibaganisha kw’iterambere bityo nawe akabona ko kubungabunga umutekano aringombwa

Ati “dukunze igihugu cyacu tugakunda n’ubuyobozi, ntabwo dushaka gusubira muntambara, yabaye turi batoya ariko nta mahoro yaduhesheje, ntawajya kunsenya ngo ansubize inyuma kubikorwa maze kugeraho kuburyo uzagucika ntazancyaho kandi nuzancyaho ntazacya kwaba bantu turikumwe, ubwo rero nawe ushire impungenge kuko natwe abakirisitu tubashakaho kugira umutekano”

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Aime Bosenibamwe asobanura ko bafite gahunda yo kubaka ubufatanye bukomeye n’ibyiciro byose bifite aho bihuriye no kuzamura imibereho myiza y’abaturage kandi akaba yemeranya n’abanyamadini Kubijyanye no kubungabunga umutekano kuko ijambo ry’imana ritavugirwa ahantu hatari umutekano

Ati “ntabwo ijambo ry’imana ryakwamamazwa ahantu hari amakimbirane mu miryango, ntabwo ijambo ry’imana ryakwigishwa ahantu abaturage barimo bahunga kubera umutekano muce, niyo mpamvu wumvishe bavuga ko icyo bakora cyose icyambere bagomba kubanza kubwira abaturage ko umutekano aringombwa kandi bagatanga umusanzu kugirango uwo mutekano ukomeze ukomere”

Uretse kuba ibyagezweho babikesha umutekano, abahagarariye amadini yabo banerekanye ko umutekano bawukesha Paul Kagame bityo bavuga ko nabo bifuza ko itegeko rimukumira kwongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ryahindurwa.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment