Buri mwaka bibuka abishwe bakatanga inkunga kubarokotse batishoboye

Umunyamabanga Mukuru wa Croix-Rouge y’u Rwanda Karamaga Apollinaire avuga ko nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, hirya no hino mu gihugu hagiye haboneka abapfakazi n’imfubyi, bakaba baragerageje kubafasha. Ngo bamaze guha ubufasha butandukanye abana b’imfubyi binyuze mu mushinga wa OVC (Orphans and other Vulnerable Children).

Umushinga wa OVC wa Croix-Rouge y’u Rwanda wakoreye mu turere twa Gisagara, Huye, Nyamagabe, Nyaruguru, Nyanza, Bugesera na Gicumbi. Muri uwo mushinga abana bagera ku bihumbi15 bahawe ubufasha butandukanye burimo kubakirwa amazu, guhabwa amatungo, gufashwa kwiga banashyirwa mu makoperative.

09

Ubwo hibukwaga jenoside ku nshuro ya 20, mu murenge wa Nduba, Croix-Rouge y’u Rwanda yanahatashye amazu 12 yubakiye abapfakazi n’imfubyi barokotse jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Gasabo.

Ibi bikorwa binajyana no kwibuka abazize jenoside buri mwaka. Kuwa 27/06/2015, Croix-Rouge y’u Rwanda yibutse abari abakozi bayo, abana b’imfubyi barererwaga mu cyigo cy’imfubyi cyari icya Croix-Rouge y’u Bubiligi n’abari abaturanyi b’icyo kigo bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu buhamya bwe, Nyagatare, umwe mu barerewe mu kigo cy’imfubyi cyari icya Croix-Rouge y’u Bubiligi yasobanuye ko ubu bumva baruhutse, kuko babonye urwibutso mu kigo barerewemo bikaba bibafasha kwibuka bagenzi babo ndetse n’abarezi babo bazize jenoside yakorewe abatutsi. Anashimira Croix-Rouge y’u Rwanda ku bufasha ibaha mu kwiteza imbere.

Depite Mutesi Anitha, umwe mu bagize Komite Nyobozi ya Croix-Rouge y’u Rwanda avuga ko urubyiruko rugomba guhora rwibutswa ko jenoside atari umugani ko ahubwo ari amateka yabayeho anakangurira abari aho ko kwibuka nyako ari ibisigira abantu isomokandi ngo croix-rouge izakomeza kurufasha muri iyo nzira.

Gushaka ubufasha bugeza abagenerwabikorwa ku iterambere rirambye ngo niyo ntego ya Croix-Rouge y’u Rwanda. Hon Mutesi avuga ki hakiri ibikorwa byinshi iteganyiriza abaturage cyane cyane abatishoboye barokotse jenoside.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment