Burera: Abanyamadini nabo bagiye mu rugamba rwo guhangana n’ibiyobyabwenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwafashe gahunda yo kwifashisha abanyamadini batandukanye bakorera muri ako karere mu guhangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge bihangayikishije abanyaburera.

Iyi gahunda ifashwe mu gihe Akarere ka Burera kaza ku mwanya wa mbere mu Ntara y’Amajyaruguru mu kugira ibiyobyabwenge byinshi, byiganjemo kanyanga n’inzoga ziza mu mashashi nka Blue Sky. Byose bituruka muri Uganda.

Ibyo bigatuma muri ako karere hagaragara urugomo, gukubita no gukomeretsa rimwe na rimwe bikabyara urupfu. Kuburyo ngo 90% y’ibyaha byose bigaragara muri ako karere biterwa n’abanywi b’ibiyobyabwenge.

Mu karere ka Burera hasanzwe hariho ingamba zitandukanye zo kubirwanywa: zirimo kubimenera mu ruhame, ababifatanwe bagashyirwa mu bigo ngorora muco bakigishwa kubireka ndetse bagakangurira n’abaturage gutunga agatoki aho byaba biri.

Bakabirwanya ariko ntibicike. Ibi bikagaragaza ko guca burundu ibiyobyabwenge mu karere ka Burera bigoye nubwo ubuyobozi buvuga ko byagabanutse ku kigero kiri hejuru ya 80%.

Akaba ariyo mpamvu noneho biyambaje n’abanyamadini kugira ngo babafashe bubirandura burundu.  Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, ahamya ko abanyamadini ari inzira nziza izabafasha kubirwanya  ngo kuko bumvwa na benshi kandi bakagera hose.

Agira ati “Icyo tubasaba ni ukwigisha urubyiruko rwabo, abayoboke babo: ni ukubereka ko nyine ibiyobyabwenge byonona ubuzima, bituma urubyiruko rutagira imishinga, bituma haba amakimbirane mu miryango kandi bimunga n’ubukungu.”

Tariki ya 03/06/2015, ubwo habaga ibiganiro hagati y’abanyamadini bo muri karere ka Burera, ubuyobozi bw’ako karere ndetse na Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, abanyamadini biyemeje gutanga umusanzu wabo bashyiraho amatsinda mato (Club) arwanya ibiyobyabwenge.

Pasiteri Muhayimana Jean Baptiste, wo mu Bangilikani, ahamya ko ayo ma-club ariyo azafasha kwigisha abandi kurwanya no kureka ibiyobyabwenge.

Abanyaburera batandukanye bo bahamya ko kanyanga itacika burundu mu karere kabo ngo kuko bajya kuyinywera muri Uganda bagataha nijoro,  bakanyura inzira zitemewe ku mupaka, batwaye indi mu myabaro yabo.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment