Umuryango mpuzamahanga wa Action Aid uri mu buvugizi bwo gusaba Leta y’u Rwanda kuba yakongera ingengo y’imali ikoreshwa mu buhinzi kugira ngo uyu mwuga utunze umubare munini w’abanyarwanda bagera kuri 80% urusheho korohera abawukora  kandi bawubyazemo inyungu. 

Mu nama yo ku wa 23 Kamena 2015 yabereye mu karere ka Nyanza igahuza abagenerwabikorwa bayo barututse mu turere twa Musanze, Karongi, Nyaruguru, Gisagara na Nyanza niho hatangiriye ubuvugizi bwo gusaba Leta y’u Rwanda kongera ingengo y’imari ikoreshwa mu buhinzi.

Umuryango mpuzamahanga wa Action Aid usaba ko ingengo y’imari ikoreshwa mu buhinzi mu Rwanda yiyongera ubinyujije mu mushinga wa PFA (Public Finacing Agriculture) usanzwe ufite mu nshingano zayo ibikorwa by’ubuvugizi bwo kugira ngo ingengo y’imari ikoreshwa mu buhinzi yiyongere.

Karangwa Edouard umukozi mu mushinga wa PFA ukorera mu muryango mpuzamahanga wa Action Aid, ishami ry’u Rwanda avuga ko ubu busabe bwo kugira ngo ingengo y’imari ikoreshwa mu buhinzi yiyongere bushingiye ku bibazo bitandukanye uyu mwuga ugira kandi bisaba amafaranga.

Abivuga atya: “ Umwuga w’ubuhinzi mu Rwanda ukorwa n’umubare munini w’abagore kandi ubushobozi bwabo buracyari buke niyo mpamvu bukeneye kongerwa  bakigishwa kuwukora neza binyuze mu bukangurambaga n’amahugurwa ahoraho. Byose birasaba amafaranga”.

Akomeza avuga ko mu mwaka w’2002 abakuru b’ibihugu by’Afurika mu nama yabereye I Maputo biyemeje gushyiraho ingengo y’imari ingana na 10% mu buhinzi.

Yagize ati: “Ibi birubahirizwa mu Rwanda ariko birasaba ko haterwa indi ntambwe yo kuyongera nibura akagera kuri 20% by’ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi”.

Mukashema Marie Grace umunyamuryango wa koperative “Dufatanye” ikorera mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza avuga ko mu gihe cy’izuba umusaruro wabo ubabana muke bitewe no kubura ubushobozi bwo kuhira.

Akomeza avuga ko ingengo y’imari ikoreshwa mu buhinzi iramutse yiyongereye bwarushaho gukorwa mu buryo bujyanye n’igihe abahinzi bakihaza mu biribwa ndetse bagasagurira n’amasoko.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment