Padiri Yozefu Bishyanuka w’Umufaransisikani, akaba na padiri mukuru wa paruwasi gaturika ya Mbazi ho mu Murenge wa Mbazi, Akarere ka Huye, avuga ko ubukirisitu nyabwo ari ukugira umutima wicuza kandi ufasha ababikeneye.

Ubukirisitu nyabwo ni ukugira umutima wicuza kandi ufasha

 

Muri iki gihe Abanyarwanda bibuka abatutsi bishwe muri jenoside yabakorewe mu mwaka w’1994, abo avuga bakwiye kugira umutima wicuza ni abakoze jenoside ndetse na bene wabo, kandi abo avuga bakwiye gufashwa, bagafatwa mu mugongo, ni abarokotse jenoside.

Mu nyigisho yagiriye abari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka abatutsi bishwe ahitwa i Gatovu ho mu Murenge wa Ruhashya, Akarere ka Huye, ku itariki ya 3/5, yashishikarije abagize uruhare muri jenoside cyangwa abababonye kugaragaza ukuri bazi.

Yagize ati “Nka Paul [uvugwa muri Bibiliya], icyo tubasaba nka kiriziya ni ukugarukira Imana: niba umuryango wawe warishe, niba se warishe ugakomeza kubicecekera, nyamuneka umeze nka rya shami ryumagaye ryububa hanze, bakazayakuma yose akanagwa mu muriro.”

Ngo n’ubwo umuntu atavuga ibyo yakoze cyangwa se ngo abandi bamushinje, umutima we uramushinja byanze bikunze, kuko umutimanama ari umucamanza utibeshya na gatoya. Ati “N’ubwo ubutabera bwagushunjura, ariko umenye ko umutimanama wawe ari wo ugomba kugucira urubanza, kandi ugahora ukujomba amahwa n’igikwasi mu mutima wawe.”

Avuga rero ko guhinduka ari inshingano y’umukristu uwo ari we wese kandi ko bidahagije kuvuga ngo umuntu yarahindutse igihe nta bikorwa bigaragara akora.

Ati “Niba hari imfubyi, niba hari abapfakazi, niba uko duhora twumva hirya no hino amazu y’abana bacitse ku icumu ari gusenyuka kuko yubatswe vubavuba n’ibikoresho bidakomeye, urukundo Yezu atwigisha ni ugufata iya mbere nawe ukajya gufasha abo bana, izo nshike.”

Gufasha kandi ngo ntibigombera amafaranga. Ati “mufite amaboko. Abandi muzi kubaka. Kuki mutagenda ngo mububakire, noneho mwigorore na bo. N’aho waba utarabikoze, ariko umuryango wawe warabikoze. Kandi ubukirisitu burabigusaba byanze bukunze.”

Na none, ngo uwarokotse jenoside nta wundi mubyeyi cyangwa umuvandimwe yereka ibyishimo cyangwa amarira ye, uretse umuturanyi we wamenye Kristu. Padiri rero ati “ Nimuhuza amaso, ntiwite ku gahinda ke cyangwa ku kababaro ke, ku byishimo bye, ngo umubere umubyeyi mubisangire, ngo umushyingire umusure.., ntuzaba uri umukristu nyawe. Ibyo ni byo Nyagasani adushakaho mu gukundana.”

Na none ati “Imiryango remezo ikore gahunda y’ibikorwa bifatika. Naho kuvuga ngo uzajya gusenga mu kiriziya, ujye mu miceri ujye mu bishanga nurangiza uririmbe, nta bukristu mbonamo cyane. Musange abafite ibibazo mubafashe.”

Padiri Bishyanuka asaba n’abarokotse jenoside kudaheranwa n’agahinda, ahubwo bagakora bakiteza imbere. Ati “Wumve ko Nyagasani ashaka ko urushaho kwiteza imbere, ube umuntu uhagaze utari umuntu uheranwa n’agahinda ngo kagende kagutera igifu, kagutera umutwe wa buri munsi.”

Kandi ati “ Muhure, muganire ku byubaka, atari ibisenya ubuzima bwanyu.”

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment