Rwamagana: Abayisilamu biyongeye ku bifuza ko Perezida Kagame yakwiyamamaza muri 2017

Abagize Umuryango w’Abayisilamu mu rwego rw’Akarere ka Rwamagana bamaze kugaragaza icyifuzo cy’uko bakeneye ko  Perezida Paul Kagame yazakomeza kuyobora u Rwanda nyuma y’umwaka wa 2017, ubwo manda ze ebyiri yemererwa n’Itegeko Nshinga zizaba zirangiye.

Iki cyifuzo, Abayisilamu bo mu Karere ka Rwamagana bakigaragaje tariki 15/05/2015, ubwo bashyikirizaga Inama Njyanama y’aka karere inyandiko iherekejwe n’imikono, isaba Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ko Itegeko Nshinga ryavugururwa, by’umwihariko mu ngingo yaryo ya 101 ishyiraho imbago kuri manda 2 z’umukuru w’igihugu.

Iyo ngingo ikuweho, ngo Abayisilamu bo mu Karere ka Rwamagana kimwe n’abandi Banyarwanda batandukanye bakunda Kagame, bazabona amahirwe yo kongera kumutora kuko ngo yabagejeje ku mutekano n’iterambere ariko ibyo bakimukennyeho bikaba ari byinshi.

Karinganire Hassan, umwe mu bashinzwe gukurikirana ibikorwa by’Abayisilamu mu Karere ka Rwamagana yavuze ko ubuyobozi bwiza burangajwe imbere Perezida Kagame bwatumye Abayisilamu bisanga mu muryango Nyarwanda nk’ibindi byiciro ku buryo bakataje mu bikorwa by’iterambere rusange ry’igihugu no mu nzego zifata ibyemezo.

Ikindi bishimira ngo ni amahoro n’umutekano ubuyobozi bwa Perezida Kagame bwubatse mu Rwanda nyuma yo guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo ngo basanga hakiri kare kugira ngo barekure Perezida Kagame ngo kuko basanga ari “ndasimburwa”.

Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana, Habimana Djamal, wakiriye ubwo busabe, yavuze ko bagiye kubwegeranya n’ubundi busabe bw’abaturage bifuza ko itegeko nshinga rivugururwa, bikazashyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko bitarenze ukwezi kwa Gicurasi 2015 kugira ngo Intumwa za Rubanda zizabusuzume kandi zifate icyemezo zishingiye ku bubasha zihabwa n’itegeko.

Abayisilamu bo mu Karere ka Rwamagana ngo bishimira ko kuva mu mwaka w’1994, bamaze kugera ku bikorwa by’amateka birimo amashuri 2 y’imyuga, ishuri ribanza, ishuri ryisumbuye, ivuriro n’umusigiti w’icyitegererezo, kandi ngo bimwe muri ibyo bikorwa babitewemo inkunga na Leta.

Gukomeza kuyoborwa na Kagame ngo babibona nk’amahirwe y’iterambere ry’ibikorwa byabo n’iby’Abanyarwanda muri rusange.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment